Uko wahagera

DR. Niyitegeka Amaze Iminsi Yisobanura muri Polisi i Kigali


Nk’uko twabitangarijwe na Dogiteri Niyitegeka Théoneste tariki ya 12 Nyakanga, ubwo yasohokaga mu biro bya polisi y’igihugu bishinzwe gukurikirana ibyaha bita CID (Criminal Investigation Departement), ngo ku italiki ya 11 na 12 yari ari guhatwa ibibazo ku kicaro cya polisi y’igihugu ku Kacyiru, ariko ataha iwe i Gitarama.

Yavuze ko mu byo polisi imushinja harimo gusohoka mu gihugu k’uburyo bunyuranije n’amategeko. Ngo yabwiye polisi ko koko yasohotse mu gihugu, abitewe n’umutekano muke yumvaga afite. Uwo mutekano, nk’uko abivuga, ngo wari ushingiye ku bibazo yari yahaswe na polisi ya Gitarama ku italiki ya 11 Kamena, abazwa ku kiganiro mpaka yari yagiranye n’abandi kuri Radiyo ijwi ry’Amerika.

Dr.Niyitegeka asobanura ko ngo yibazaga ukuntu yaganiriye n’abandi, akaba ari we wenyine ubazwa. Anavuga ko ngo yabonaga aho agiye hose abantu bamugendaho mu ibanga. Hanyuma, ngo akubitiyeho n’uko yari amaze iminsi afungwa, asanga ari ngombwa gusohoka mu gihugu kubera ko atari yizeye umutekano we.

Naho ku kibazo cy’uko yagarutse, yatubwiye ko yasobanuriye polisi ko yageze i Kampala akaza gutekereza, agasanga aramutse akomeje akajya kure, hari abazamuhimbira ibyo atakoze cyangwa atavuze, ahitamo kugaruka mu gihugu.

Nk’uko abivuga kandi, ngo yamenyesheje polisi ko ibyo yatangarije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika ari ibyo yagiye yumvana abaturage, kandi n’undi wese waganira n’abaturage ngo babimubwira. Agasanga mu bwisanzure abaturage bahabwa n’amategeko nta mpamvu atari kubivuga kugira ngo niba hari igikosamye gikosorwe, cyangwa icyo abaturage bumva nabi gisobanurwe ku buryo bwumvikana.

Twibutse ko ikiganiro mpaka cyanyuze kuri radiyo Ijwi ry’Amerika tariki ya gatanu Kamena, cyibanze ku mikorere y’inkiko gacaca. Mu byo Niyitegeka yatangaje icyo gihe harimo ko ngo abaturage bavuga ko gacaca zirenganura Abatutsi biciwe gusa, naho Abahutu biciwe ntibitabweho. Naho muri gereza ho abashinjwa genocide ngo bakavuga ko igihano nsimbura gifungo giteganywa n’itegeko rya gacaca ari uburetwa bugarutse.

Niyitegeka yari yahunze igihugu tariki ya 12 Kamena, agera i Kampala, agaruka mu gihugu tariki ya 3 Nyakanga. Nk’uko abivuga, ngo mu guhamagarwa na polisi yasabwe no kwitwaza ibyangombwa bye by’inzira.

XS
SM
MD
LG