Uko wahagera

Umunyaporitiki Niyitegeka Theoneste Yarabonetse



Ejo tariki ya 6 Nyakanga 2005 ni bwo umunyapolitiki Niyitegeka Theoneste wigeze kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repuburika mu mwaka wa 2003 yongeye kugaragara. Yari amaze ibyumweru bigera kuri 3 nta we umuca iryera. Yagaragajwe n’uko imodoka ye yari mu gipangu atuyemo i Gahogo, mu mugi wa Gitarama, abagizi ba nabi bayihaye inkongi y’umuriro, igashya, igakongoka.

Ejo rero Ijwi ry’Amerika ryanyarukiye aho atuye kwirebera uko byifashe, risanga koko imodoka ye ya Toyota Rav4 yahiye, irakongoka. Nk’uko yabisobanuye, ngo iyo modoka yatangiye gushya mu ijoro ryo ku itariki ya 5 rishyira iya 6 Nyakanga. Icyakora yirinze kugira uwo atunga agatoki.

Ijwi ry’Amerika ryegereye umuyobozi wa station ya polisi mu mugi wa Gitarama, Gilbert Ruhorahoza, aritangariza ko na polisi itarashobora kumenya abatwitse imodoka ye. Ngo baracyategereje abahanga (specialists) kugira ngo bagaragaze icyakoreshejwe m’ukuyitwika.

Hari hamaze iminsi havugwa ko uyu Niyitegeka ashobora kuba yari yararigishijwe, nyuma y’aho abantu baburiye irengero rye kuva ku itariki ya 12 Kamena. Abaturage bavugaga ko iryo bura rye ryari rifitanye isano n’ikiganiro mpaka yagizemo uruhare kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika tariki 5 Kamena 2005, agatangarizamo amagambo atarashimishije ubutegetsi bw’u Rwanda. Muri icyo kiganiro harimo n’abari bahagarariye guverinoma y’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro Niyitegeka yatangaje ko bamwe mu baturage basanga inkiko gacaca zirenganura gusa Abatutsi, n’aho Abahutu biciwe ababo ngo bakaharenganira. Yari yanavuze kandi ko abafungiwe genocide babona ko imirimo nsimburagifungo - iteganywa m’ukugabanyiriza ibihano abashinjwa genocide birega ibyaha bakoze bakabisabira n’imbabazi - ari uburetwa bugarutse.

Hari amakuru yavugaga ko Niyitegeka yari yarahunze igihugu, ashobora no kugera i Kampala muri Uganda, ariko aza gufatwa n’abantu bataramenyekana, bamutegeka gusubira mu Rwanda ku ngufu. Ayo makuru yavaugaga ko ngo yambutse umupaka w’ U Rwanda avuye muri Uganda ku cyumweru tariki ya 3 Nyakanga, anyuze ku mupaka wa Kagitumba. Kuva kuri uwo munsi ngo yari iwe mu rugo, yicecekeye.

Ijwi ry’amerika ryifuje kumenya ukuri ku izimira rya Niyitegeka. Yasobanuye ko nta cyo atangaza kuri icyo kibazo. Gusa nta cyo yigeze ahakana cyangwa ngo yemeze.

Niyitegeka Theoneste yatangiye kumenyekana ubwo yiyamamarizaga umwanya wa perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2003, ariko aza gukurwa mu ipiganwa no kutuzuza ibyangombwa byasabwaga, birimo umubare w’abagombaga kumusinyira batari buzuye.

Mbere y’uko ahura n’ibi bibazo, Niyitegeka yari avuye muri gereza aho yamaze hafi ukwezi ashinjwa guhohotera umupolisi. Cyakora inkiko zaje kumurenganura. Izimira rye kandi ryari ryakurikiranye n’uko inzego za polisi ya Gitarama zari zamuhase ibibazo ku munsi ubanziriza uwo yazimiriyeho.

XS
SM
MD
LG