Uko wahagera

I Kigali Bakomeje Kwitegura Inama ya 10 ya COMESA


Inama ya 10 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa COMESA - Common Market For Eastern and Southern Africa - iteganyijwe ku matariki ya 2 na 3 Kamena ikomeje gutegurwa i Kigali. Ku wa mbere tariki 30 Gicurasi Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yatangije inama ya 19 y’abaminisitiri b’ubucuruzi bo mu bihugu bigize COMESA, iyo nama ikaba ari yo itegura iyo y’abakuru b’ibihugu.

Inama y’abaminisitiri b’ubucuruzi ba COMESA kandi yanabereye rimwe n’indi ihuriwemo n’abashoramari bo muri ibyo bihugu, bagera kuri 800. Abo bashoramari bakaba banatijwe umurindi na bagenzi babo bo mu bihugu by’andi mahanga.

M’ugutangiza iyo nama y’abaminisitiri, Perezida Kagame yasabye abayobozi b’ibihugu bigize COMESA ko bakwiye kuva mu mpaka bagafatanya guteza imbere akarere ibihugu bigize uwo muryango birimo.

Mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi ba COMESA, abashinzwe gutunganya umujyi wa Kigali bivuye inyuma; ubu umujyi wa Kigali urasa na bike. Ba bandi basabiriza, abacuruza biruka cyangwa ba bana bita mayibobo ntibakiwurangwamo. Naho ahahoze hotel y’uwa Gatanu Nyakanga ubu hitwa Jali club hari kubera imurika gurisha mpuzamahanga. Ababyinnyi gakondo na kizungu na bo barabukereye m’ukwakira abaza kwirebera iryo murika gurisha.

Abanyarwanda barakibaza inyungu bakura muri komesa kuva yajyaho

Abaturage boroheje bo barakibaza icyo Comesa ibamariye kuva bayinjiramo. Impamvu bavuga ngo ni uko bari bazi ko Comesa izaba igisubizo cyo gukemura izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze. Ariko kugeza ubu ngo nta cyo babona.

Cyakora Minisitiri Nshuti Manase ufite ubucuruzi mu nshigano ze asanga inyungu zihari. Iya mbere ngo ni uko gushyira hamwe kw’Abanyafurika bishobora gutuma ibihugu bikize bihindura politiki yabyo y’ubucuruzi, cyane cyane ishingiye ku kugura ibicuruzwa by’ibyanze muri Afurika bakabigarura bihenze bamaze kubihindura. Minisitiri Nshuti atanga urugero rwa kawa y’u Rwanda igura idorali rimwe ikagaruka igura amadorali atanu. Minisitiri Nshuti asanga uko guhuza ingufu bishobora gutuma Abanyafurika na bo bashobora kwihagararaho, bagahenda ibicuruzwa byabo.

Indi nyungu Minisitiri Nshuti avuga ngo ni uko hari kwigwa uburyo abatuye ibihugu bigize Comesa bakurirwaho visa zo gutembera muri ibyo bihugu, bityo n’ubushobozi bwo guhanahana ubumenyi bukiyongera, ndetse n’isoko ry’akazi rikaguka.

Minisitiri w’ubucuruzi mu Rwanda atangaza ko mu bihe biri imbere ifaranga mu bihugu bya Comesa rishobora kuba rimwe. Bigenze neza kandi, mu mwaka wa 2025 ibihugu bya Comesa byaba bimaze kwibumbira muri federation.

Icyakora Minisitiri Nshuti avuga ko inzitizi zikomeza kuboneka ari uko inyungu z’ibihugu zidahura, hakaba n’uko ibihugu biri muri COMESA biri no mu yindi miryango bifitemo inyungu nka SADC na EAC.

Umwami Muswati wa 3 wa Swaziland ni we wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu kugera mu Rwanda. Yahageze ku wa gatandatu. Ubu ari gusura ibyiza bitatse u Rwanda. Tariki ya 29 Gcurasi yari mu Ruhengeri aho yasuye ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga. Na ho tariki ya 30 yasuye ingoro ndangamurage y’umwami i Nyanza, ndetse n’ikigo cy’ubushakashatsi k’ubuhunzi n’ubworozi, ISAR.

XS
SM
MD
LG