Uko wahagera

Mu Rwanda COMESA Yagaburiye Benshi


Kuva aho abashyitsi ba COMESA bagereye mu Rwanda mu cyumweru gishize, abacuruzi benshi barabyinira ku rukoma. Abenshi muri bo ni abafite amahoteli, utubari dukomeye, abatwara amavatiri ya taxi, abacuruza iby’ubukorikori, abavunja amafaranga, n’abandi. Abavunja amafaranga bo banivugiraga ko Amanyarwanda yabashiranye.

Imurikagurisha ryateguwe ryiganjemo ibicuruzwa by’ubukorikori ariko cyane cyane iby’ibihugu nk’u Rwanda, Uganda, Kenya n’u Burundi. Icyagaragaye mu byamuritswe byo mu Rwanda ni uko ubukorikori bugenda butera imbere cyane, ndetse ugasanga burushaho gukorwa neza ugereranije n’ibyakorwaga cyera.

USAID, ikigo cy’abanyamerika gitsura amajyambere, cyerekanye ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi yafashije Abanyarwanda gushakira amasoko mu bihugu by‘Uburayi na Leta Zunze Ubumwe z‘Amerika. Muri ibyo bicuruzwa harimo ikawa ya Maraba, urusenda, ifu y’imyumbati y’i Butare, umutobe w’amatunda bita Agashya, n’inzoga ikoze mu ikawa yo mu Rwanda yengerwa muri Amerikai. Iyo nzoga icyakora ntiratangira gucururizwa mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubucuruzi, Nshuti Manase, yibukije abacuruzi ko, mbere yo kujya gushakishiriza amasoko mu bihugu bya kure, bagombye kubanza guhahirana hagati y’ibihugu bigize COMESA, hakavanwaho amananiza ajyanye cyane cyane n’amahoro ya gasutamo.

Gusa witegereje ibiciro by’amasoko yo mu bihugu by’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umuntu yakwibaza niba abahajyana ibyo bicuruzwa bahitamo amasoko yo muri COMESA. Urugero rwa vuba umuntu yatanga ni nk’isukari yari yabuze mu Rwanda kuko aho yatumizwaga muri Zambia yari yabonye irindi soko i Burayi.

Ikindi umuntu yakongeraho ni uko ibihugu bimwe mu bigize COMESA bifite umusaruro mukeya cyane ugereranije n’amasoko bafite hanze.

Inama ya COMESA i Kigali yitabiriwe n’abacuruzi barenga 800.

Hagati aho, umugi wa Kigali ubu uragaragaramo isuku idasanzwe. Ubusitani bwitaweho by'umwihariko, ndetse no ku nkengero z’imihanda hubakwa urubuga rw’abagenza amaguru. Uwambaye nabi wese mu mugi icyakora arafatwa na polisi y’igihugu, kabone n’iyo yaba afite ibyangombwa.

XS
SM
MD
LG