Uko wahagera

Mu Rwanda Imyiteguro ya COMESA Yafungishije ba Mayibobo n'Abasabirizi


Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru mayibobo n’abasibirizi bari bakubuwe mu mugi wa Kigali. Ubu mayibobo z’abana n’iza’abakuru ndetse n’abasabirizi bafungiye i GIKONDO ahahoze gereza munzu y’umunyemari ushakishwa n’urukiko rw’Arusha, Bwana KABUGA FELESIYANI. Ibyo bibaye icyumweru kimwe mbere yuko mu Rwanda habera inama ya COMESA, Imiryango y’ubukungu y’akarere k’amajyepfo n’uburasirazuba bw’Afurika.

Amakuru dukesha polisi y’igihugu ngo icyo gikorwa cyo gukura abana baba mu muhanda n’abasabirizi si ubwa mere kiba. Superitendenti BADEGE, umuvugizi wa Polisi yu Rwanda akaba yaradutangarije ko ari mu rwego rw’umutekano kandi ko ntaho bihuriye no kwitegura inama ya COMESA. Avuga ko Polisi y’igihugu isanzwe ifata abantu batagira ibyangombwa mu mugi wa Kigali abenshi ngo bakaba biganjemo mayibobo n’abasabirizi. Avuga ko aribo bakunze gukora ibikorwa by’ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu.

Igikorwa cyo gukura mayibobo n’abasabirizi mu mugi hirimo no gusukura umugi
ku buryo budasanzwe. Abaturiye imihanda minini bakaba barandikiwe amabaruwa
abategeka gusiga amarange ku mazu, abatazabikora ngo bazacibwa amande nkuko
babitangarijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Amaresitora na yo akora nabi ndetse n’utubari n’amahoteli bikaba byarahinzwemo ubudehe na Minisiteri y’ubuzima. Abadakora mu buryo bw’isuku n’ubukurikije amategeko byarahagaritswe kugeza igihe bujuje ibyangombwa basabwa.

Iyo nama ya COMESA iteganijwe kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza tariki ya 3 Kamena. Ikaba izahuza ibihugu bigera kuri 22. U Rwanda rukaba rwiteguye kwakira abantu bagera ku 1200. Iyo nama izibanda ku nsanganyamatsiko yo gushimangira imiryango y’ubukungu bw’akarere kamagepfo n’uburasirazuba bw’Afurika binyujijwe mu Ishyirahamwe rya za gasutamo.

Uko gahunda iteye : tariki ya 24 na 25 hazaba inama ya komite ishinzwe imiyoborero n’ingengo y’imari, tariki 26-28 Gicurasi hazaba inama ihuriweho na za Guverinoma. Tariki ya 29 z’uko kwezi hazaba inama ya komite ishinzwe umutekano n’amahoro, tariki ya 31 hazaba inama izahuza komite y’abacuruzi. Tariki ya mere Kamena ni bwo hazaba inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga. Izo nama zose zikazasozwa n’amanama 2 azabera rimwe, imwe izahuza abafasha b’abaperezida izaba mu gihe ba Perezida bazaba nabo bari mu whereto. Izo nama zombi za nyuma zikazaba tariki ya 2 n’iya gatatu.

XS
SM
MD
LG