Uko wahagera

RDC: Ubuzima Buragenda Bugaruka Uko Busanzwe mu Mujyi wa Bukavu


Bamwe mu bari bahunze intambara mu mujyi wa bukavu barimo barasubira iwabo.
Bamwe mu bari bahunze intambara mu mujyi wa bukavu barimo barasubira iwabo.

Ku munsi wa gatatu inyeshyamba za M23 zigaruriye umujyi wa Bukavu, abatuye uyu mujyi baravuga ko ubuzima bugenda bugaruka gahoro gahoro. Gusa imipaka ihuza uyu mujyi n’akarere ka Rusizi mu Rwanda iracyafunze.

Ni mu gihe hari bamwe mu banyekongo basaga 300 bambutse umupaka wa Bugarama - Kamanyola bavuga ko bahungiye i Bukavu kubera imirwano ibera mu kibaya cya Rusizi.

Bamwe muri aba banyekongo bavuga ko bahunze imirwano irimo kubera mu kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa Kongo. Aba bari mu ngeri zinyuranye: abagabo, abagore n’abana, kandi urabona ko bahangayitse cyane.

Umwe mu bahunze agira ati: “Abasirikare benshi bamanutse Kanunga, abandi bamanuka Ngomo, bararasa amasasu menshi cyane buri kanya; nyuma bongera kuzana n’abandi basirikare, baraza nabo bararasa cyane, tukibaza ngo ese ni M23? Ariko twe ntitubizi.”

“Twasize imiryango, twasize amasambu, twasize ibihingwa, ubu turahangayitse, nta cyo kurya, batubabarire baduhe amahoro dusubire iwacu.”

“Turasaba amahoro gusa, turasaba amahoro n’ituze, twese tubeho tunezerewe, twunze ubumwe.”

Ku mupaka wa Bugarama- Kamanyola, aba banyekongo barakirwa n’inzego z’ubutegetsi z’u Rwanda, bakurizwa za bisi, zibageza ku mupaka wa Rusizi ya mbere, aho bambukira bajya i Bukavu.

Kugeza mu masaha y’igicamunsi cy’uyu wa mbere, amakuru twahawe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka aha ku mupaka, abari bamaze gufashwa n’inzego z’u Rwanda kwambuka bajya i Bukavu, baragera kuri 324.

Abo barimo abari basanzwe batuye aha mu Kamanyola no mu Kibaya cya Rusizi. Ariko hari n’abari mu mayira bava i Bujumbura mu Burundi cyangwa se mu bindi bice bya Kongo nka Uvira na Kalemie, iyi mirwano ikaza kubaheza nzira. Abo ni nka Louise Maronyi, wari uvuye kuri Kaminuza i Bujumbura mu Burundi.

Yagize ati: “Twe twari turi mu nzira mu kibaya tuva Uvira, tuza gusanga inyeshyamba nyinshi za Wazalendo n’abasirikare benshi ba FARDC barimo bica abantu, abandi babasahura, bakakwambura buri kimwe. Tugeze Kamanyola, imodoka zari zidutwaye, abo bazalendo bazambuye abantu, batangira kurasaha cyane. Nibwo twahungiye ku mahoteli, ariko naho nta kurya, nta kuryama, abantu benshi baciye Ngomo, bamwe bapfuye, abandi ntituzi iyo bari. Amasasu yari menshi cyane, ku buryo twasabye Imana ngo idufashe nibura tubashe kwambuka. Kamanyola niho ibintu byari bikaze cyane.”

Muri aba baturage, ntawe ubasha gusobanura abarwana abo ari bo. Niba se ari ingabo za leta ya Kongo n’abo bafatanyije bahanganiye na M23 aha mu kibaya cya Rusizi na Kamanyola, cyangwa se ari abandi. Gusa uyu mutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku kuba waba ukomereje imirwano aha mu kibaya cya Rusizi.

I Bukavu ho, bitandukanye no mu minsi ibiri ishize, ahanyuzagamo hakumvikana urusaku rw’amasasu, kuri uyu wa mbere hiriwe umutuzo.

Utereye amaso mu bice by’uyu mujyi byegereye imipaka ya Rusizi ya Mbere na Rusizi ya Kabiri, kuri uyu wa mbere wabonaga ko abaturage batangiye kugenda mu mihanda.

Ahandi naho ukabona bamwe bari mu mirimo hafi y’umugezi wa Rusizi ugabanya akarere ka Rusizi n’uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo.

Umwe mu isoko z’Ijwi ry’Amerika aha i Bukavu, yatubwiye ko ituze rigenda rigaruka, ndetse ko na bamwe mu batangiye gusubukura ibikorwa byabo bya buri munsi.

“Kugeza ubu nta buryo bwo gutwara abantu bukora, nta moto nta tagisi. Nta kwiga, abana kugeza ubu ntibarasubira mu mashuri, twese turi i muhira. Ariko hari bimwe mu bikorwa bikeya byatangiye gukora; hari ubucuruzi buto bwo muri za butike bugenda bufungura gake gake.

Bamwe barafungura igice cy’umuryango, waza bakaguha ibyo ukeneye, hakaba abandi nabo barimo gucuruza bafunze, bakabiguhera mu idirishya, nawe ukabishyura unyijije amafaranga mu idirishya. Gusa turi aho, nta rusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana kuva mu ijoro ryakeye kugeza ubu, tukizera ko ibintu birimo kugenda bigaruka mu buryo gahoro gahoro.”

Kugeza ubu ariko imipaka ihuza u Rwanda n’uyu mujyi wa Bukavu irafunze, nta bantu nta n’ibicuruzwa byinjira cyangwa ngo bisohoke.

Ntibiramenyekana niba nyuma yo kwigarurira umujyi wa Bukavu, abarwanyi b’umutwe wa wa M23 bateganya gukomeza imirwano yo kwigarurira n’ibindi bice bigana mu majyepfo y’uyu murwa mukuru wa Kivu y’Epfo.

Mu itangazo uyu mutwe w’inyeshyamba, uvugwaho gufashwa n'ingabo z'u Rwanda, wasohoye kuri iki cyumweru, wagaragaje ko wifuza ibiganiro bitaziguye na leta ya Kinshasa, mu rwego rwo gukemura impamvu muzi z’iyi ntambara. Wahamagariye kandi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose kuwiyungaho mu rugamba uvuga ko rugamije “impinduka mu mitegekere y’igihugu.”

Abahunze Intambara i Bukavu muri Kongo Batangiye Guhunguka
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:36 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG