Mu gihe ingabo za leta ya Kongo n’abandi bategetsi b’ico gihugu bahunze umujyi wa Bukavu kuva mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uwa Gatandatu, inyeshyamba za M23 nazo zirinze gutangaza ko ari zo zigenzura uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo.
Hagati aho bamwe mu baturage bari muri uyu mujyi baravuga ko hanyuzamo hakumvikana urusaku rw’amasasu, ubundi agatuza. Ijwi ry’Amerika ryagendeye umupaka wa Rusizi ya mbere uhuza akarere ka Rusizi n’uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo: Ugeze kuri uwo mupaka ugaterera amaso ku ruhande rwa Kongo, urabona ko hari ikintu kigaragara cyahindutse.
Nta mupolisi, nta n’umusirikare uharangwa nk’uko byahoraga. Yewe n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bo ku ruhande rwa Kongo ntabo.
Bikavugwa ko aba nabo bahunze guhera ku mugoroba w’uyu wa Gatanu, ubwo abasirikare ba leta bazingaga utwabo, bagahunga.
Ku ruhande rw’u Rwanda ho haragaragara inzego z’igipolisi zicunga umutekano ndetse n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjra n’abasohoka. Utereye amaso hakurya i Bukavu, mu ngo zituriye umupaka, ubasha kubona abaturage bari mu ngo zabo, barimo mu turimo two mu rugo nko kumesa n’ibindi.
Uretse urusaku rw’amasasu makeya y’imbunda nto anyuzamo akumvikanira mu ntera, nko mu bice bigana ahitwa Panzi ndetse n’ahari ikigo cya gisirikare cya Camps Sao, nta mirwano mu by’ukuri yumvikana muri uyu mujyi.
Umwe mu baturage Ijwi ry’Amerika yavuganye nawe ku mugoroba w’uyu wa gatandatu, yatubwiye ko bifungiranye mu mazu gusa, bategereje kureba aho ibintu bigana.
Yagize ati: "Ubu ndacyifungiranye iwanjye; ariko kugeza na n’ubu haragenda humvikana urusaku rw’amasasu mu bice bitandukanye by’umujyi. Mu by’ukuri biracyateye ubwoba. Turi imuhira, no kujya kwihagarika hanze ubwabyo biteye ubwoba. Sinzi ngo ni bande barimo kurasa amasasu, niba se ari ingabo za leta ya Kongo cyangwa se ari aba M23."
Icyakora, mu itangazo izi nyeshyamba za M23 zasohoye ku gicamunsi cy’uyu wa gatandatu, zirinze kwemeza niba ari zo zigenzura Bukavu kugeza ubu.
Iryo tangazo riravuga ko "nyuma y’aho M23 ifatiye ikibuga cy’indege cya Kavumu, igisirikare cya leta – FARDC n’abafatanya nacyo bahunze mu rujijo rwinshi, bagata umujyi wa Bukavu bamaze kuwusahura no gukoramo andi mabi menshi.”
Izi nyeshyamba zirasaba abaturage "gutuza, kuba maso no kwitoramo amatsinda agizwe n’abantu b’inyangamugayo babayobora.” Zikabizeza ko zizabacungira umutekano, mu gihe abasirikare ba leta bashaka kugaruka kubahungabanya.
M23 kandi mu itangazo ryayo, yasabye ingabo z’Uburundi kutaha, ko "nta mpamvu isobanura ukuba kwazo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.”
Gusa umuturage waganiriye n’Ijwi ry’Amerika yatubwiye ko uretse impungenge z’umutekano abatuye uyu mujyi bagifite, mu bice bitandukanye byawo, ibikorwa by’ubusahuzi byafashe indi ntera.
Aragira ati: " Gusa hari ubusahuzi bukomeye cyane aha i Bukavu. Mu isoko rikuru rya Kadutu, barimo barahasahura ku buryo utabyumva; ahari ububiko bw’ibicuruzwa hose barimo kuhasahura, mu maduka ni uko! ibisambo by’aha Bukavu nabyo byaboneyeho, bafunguye gereza barabarekura. Rero hari ibisambo byuririye k’uko ibintu bimeze ngo bisahure abaturage.”
Ibintu byatangiye guhindura isura mu mujyi wa Bukavu guhera mu masaha abanziriza igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo M23 yatangazaga ko yigaruriye ikibuga cy’indege cya Kavumu, kiri mu birometero bitageze kuri 30 uvuye rwagati mu mujyi wa Bukavu.
Mu mwanya muto, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amashusho y’imodoka zipakiye abasirikare ba leta binjira mu mujyi wa Bukavu. Aha naho ariko biboneka ko batahatinze. Ahubwo n’abari mu bigo bya gisirikare basohotsemo barahunga.
Isoko z’Ijwi ry’Amerika zatubwiye ko bafashe umuhanda uca mu duce twa Nyangezi, Nkomo no gukomeza mu kibaya cya Rusizi ugana Uvira.
Biracyari urujijo kumenya impamvu ingabo za leta zahunze Bukavu nta no kugerageza kwihagararaho imbere y’izi nyeshyamba ubutegetsi bwa Kongo bushinja u Rwanda gushyigikira.
Kugeza ubu kandi ntiharamenyekana impamvu M23 yirinze kwihutira gutangaza ko yafashe Bukavu nk’uko yabikoze ubwo yafataga Goma mu kwezi gushize cyangwa se ngo abe ari yo ishyiraho abategetsi nk’uko yabikoze aho yigaruriye muri Kivu ya Ruguru.
Bukavu ituwe n’abarenga miliyoni n’ibihumbi 300, ibaye umurwa mukuru w’intara ya kabiri M23 yigaruriye mu Burasirazuba bwa Kongo mu gihe kitarenze amezi abiri.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Themistocles Mutijima.
Forum