Uko wahagera

ONU Iremeza ko M23 Irimo Kurwana Yerekeza Bukavu


Abanyekongo bigaragambya bamagana u Rwanda mu mujyi wa Bukavu
Abanyekongo bigaragambya bamagana u Rwanda mu mujyi wa Bukavu

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye, ejo wa gatanu, yavuze ko inyeshyamba za M23 zigenda zerekeza mu majyepfo ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo, mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y'Epfo. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru zigaruriye umujyi wa Goma uri mu majyaruguru.

Jean Pierre Lacroix yabwiye abanyamakuru ko hari ikibuga cy’indege hafi y’aho y’inyeshyamba za M23 ziri, kandi ko nibaramuka bafashe icyo kibuga cy’indege, nk'uko babigenje i Goma, byaba ari indi "ntambwe ikomeye."

Uyu muyobozi yagize ati: “Urabizi, ntabwo duhangayikishijwe gusa n’uburasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, ariko iyo urebye ibihe byahise, bimwe mu bintu nk’ibi bishobora guteza amakimbirane mu karere kose. Bityo, ni ngombwa cyane ko hakoreshwa ingufu zose za dipolomasi, mu kwirinda ko ibyo byaba”.

Mu ntangiriro z'uku kwezi, inyeshyamba za M23, Amerika n'Umuryango w'Abibumbye bavuga ko ari umutwe w'inyeshyamba, ariko Leta ya Kongo ikavuga ko ari umutwe ukoresha iterabwoba, zishe amasezerano yo guhagarika imirwano, zigaba igitero gikomeye mu burasirazuba.
U Rwanda rwahakanye kenshi ibirego by’uko rutera inkunga izo nyeshyamba.

Yunga mu ry'umunyamabanga mukuru wa ONU, n’akanama ka ONU gashinzwe amahoro kw’isi, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri ONU yahamagariye ibikorwa bya dipolomasi byihuse, mu rwego rwo guhagarika imirwano no kugera ggisubizo cya politiki. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG