Uko wahagera

Kongo: U Rwanda Rwashoye Imari mu Ntwaro Zirusha Ubushobozi iza ONU


Therese Kayikwamba Wagner, Minisitiri W’ububanyi n’amahanga wa Kongo
Therese Kayikwamba Wagner, Minisitiri W’ububanyi n’amahanga wa Kongo

Leta ya Kongo ntivuga ko ari umutwe wa M23 ufite umujyi wa Goma. Ahubwo, ivuga ko Goma yigaruriwe n’abanyamahanga. Mu kiganiro Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Roger Muntu yagiranye na Therese Kayikwamba Wagner, Minisitiri W’ububanyi n’amahanga wa Kongo yataniye amubaza niba yakwemeza ko inyeshyamba za M23 ari zo zigenzura umujyi wose wa Goma? Niba kandi yaba afite ikigereranyo mu mibare cy’abahapfiriye?”

Ministri Kayikwamba Wagner yasubije ati: “Mbere na mbere ndashaka kwemeza ko Goma yigaruriwe n’abanyamahanga, bikozwe n’ingabo z’u Rwanda, igisirikare cyemewe cy’u Rwanda. Umuturanyi wacu. Ni byo, nyuma y’iminsi yaranzwe n’imirwano ikaze, twabonye mu mujyi M23 n’igisirikare cy’u Rwanda – RDF, ubu bamaze kwigarurira igice kinini cy’umujyi wa Goma.

Ku bijyanye n’abapfuye, bitewe n’uko ibintu bigenda bihindagurika cyane, ariko kandi na M23 n’ingabo z’u Rwanda bakaba bafite inyungu mu kutagaragaza isura ya nyayo no kwemerera isi yose kwirebera ubugome igitero cyabo cyakoranywe, biracyagiye cyane kubona umubare uhamye w’abapfuye muri iyi minsi y’igitero.

Dukeneye kandi gutandukanya ko hari imfu nyinshi zabaye biturutse ku mirwano, ariko hari n’izindi zaturutse ku kuba u Rwanda rwarasenye rubigendereye ibikorwa-remezo by’ingenzi muri Kongo. Baciye imiyoboro y’amashanyarazi, barasa amambombe ku bitaro, banaca imiyoboro y’amazi.

Bafunze ikibuga cy’indege, banafunga imihanda inyuzwamo ibicuruzwa. Nibwira rero ko iyo tuvuga abapfuye, aba atari abapfuye bahitanywe n’intambara ako kanya, cyangwa se abishwe n’amasasu yo mu mirwano hagati y’impande zihanganye. Ahubwo hari n’imfu zaturutse ku bukana bw’ubugome igitero cy’u Rwanda ku mujwi wa Goma cyakoranywe, ari uko gukupa ibikorwa-remezo bya nkenerwa.”

Ku kindi kibazo, Roger Muntu, yarabajije ati: “Ibyo ntibyaboneka nk’intege nke za guverinoma yanyu mu kurinda umujyi ukomeye nka Goma? Uku gusubira inyuma ubisobanura ute, na cyane ko hari benshi bibaza bati, ibi byaje bite?”

Minisitri Therese Kayikwamba Wagner asubiza ati: “Birumvikana ni intambwe isubira inyuma. Kandi, ni ibintu bibabaje cyane. Sinatinya kubivuga. Dukwiye kwemera ko ibi byatangiye kugaragazwa kuva mu mezi menshi ashize, niba ahubwo atari n’imyaka. U Rwanda rwashoye imbaraga nyinshi mu kugwiza intwaro no mu kuziha M23 mu burasirazuba bwa Kongo.

Bashoye imari mu kugura intwaro zihanitse zitari zimenyerewe mu karere. Intwaro zikoraga ku buryo, n’umuryango w’Abibumbye, muri raporo wahaye akanama gashinzwe umutekano, wasobanuye neza ko zirusha ubushobozi izawo. Ikindi dukwiye kumva, ni uko u Rwanda, inshuro nyinshi, rwagiye rurenga ku gahenge kabaga kavuye mu biganiro bya Luanda, kagombaga gutangirana n’itariki ya 4 y’ukwa Munani.

Binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rihambaye, nko guteza kirogoya mu ihererekanwa ry’amakuru, ibisobanuye ko inzira zose z’itumanaho, mu kirere cya Goma no hafi yayo, zari zaramaze kuburizwamo burundu. Kuko mu gihe kirogoya zaje mu ihererekanya n’ikurikiranamakuru, bivuze ko inzira zo gutwara ibikoresho bya gisirikare zari zigoranye cyane, ariko ni nako byari ku bakora bikorwa by’ubutabazi ndetse n’ubutegetsi bwa gisivili.

Rero ntidukwiye gutinya kwemera ko habaye ishoramari ryinshi cyane ry’umutungo w’u Rwanda mu gushoza iyi ntambara, nta gucogora, kandi rwabikoranye ubugome ndengakamere, nta kintu na kimwe rwitayeho yaba abantu bazapfa ndetse n’ikiguzi cy’abazahitanwa n’iyi ntambara.”

Roger Muntu, ati: Ese “Ubu haba hari ingamba ingamba zo kugaruza ubu butaka?”

Minisitiri Therese Kayikwamba Wagner: “Turashaka ko ibintu byumvikana neza kuri iyi ngingo. Ntibyemewe ko u Rwanda, igihugu kinyamuryango cya LONI, cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’indi miryango myinshi cyigarurira igice cy’igihugu cyacu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni ibintu tutazihanganira. Ikirenze kuri ibyo, ibi ni ibintu isi yose idashobora kwihanganira.

Akanama ka LONI gashinzwe umutekano kakoze inama, ku Cyumweru gishize no kuwa Kabiri ushize, aho benshi mu banyamuryango bamaganye, mbere na mbere ukuba k’u Rwanda ku butaka bwa Kongo, ariko banasaba ko rwahava bwangu.

Cyo kimwe n’Umunyamabanga mukuru wa LONI. Cyo kimwe n’umuhuza mu biganiro bya Luanda. Rero twisanze mu bihe aho, atari Kongo gusa, ahubwo n’abafatanyabikorwa bose bafite uruhare muri iki kibazo barimo kwamagana u Rwanda ku bikorwa byarwo byo kwigarurira ubutaka bwa Kongo binyuranyije n’amategeko, ndetse hari n’ubusabe bw’abaterankunga bakomeye b’u Rwanda: Turabona Ubwongereza, turabona Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bose basohoye amatangazo akomeye yamagana uku kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu.

Rero, birumvikana, ibi ni ibintu bidakwiye kwemerwa, atari kuri Kongo gusa, ahubwo nibwira ko bitanakwiye kwemerwa ku bindi bihugu byose byo ku isi, birajwe ishinga n’iyubahirizwa ry’amahame mpuzamahanga ashingiye ku itegeko.”
U

munyamakuru w'Ijwi ry'Amerika ati: Hari impungenge nyinshi ko igisirikare cya Kongo kidafashwa bihagije na guverinoma, umushahara muto, cyacitse intege, ibyo bikagira ingaruka ku bushobozi bwo kurwanya M23. Ibi urabivugaho iki?”

Aha Minisitiri Therese Kayikwamba Wagner yasubije ati: “Ndashaka kwibutsa ko Perezida Tshisekedi igisirikare yakigize nyambere. Kuva no muri manda ye ya mbere, ariko no muri iyi ya kabiri akomeje kuvugurura uburyo bw’imikorere y’ingabo zacu. Habaye ingorane nyinshi, mi bijyanye no kuvugurura igisirikare, mu kugishakira ibikoresho no mu gukora ibishoboka ngo kibone ubufasha bwose gikeneye. Gusa turemera ko uyu ari umurimo ukomeza. Turemera kandi ko iyo ibi byakabaye byarihuse, kuko byari kudushoboza kurwana mu buryo bukomeye kurushaho.

Forum

XS
SM
MD
LG