Uko wahagera

Abasirikare 9 bo mu Majyepfo y’Afurika Baguye ku Rugamba muri Kongo  


MONUSCO irafasha abanyamahanga kuva i Goma nyuma y'ibitero by'amabombe byo kuwa Gatanu mw'ijoro.
MONUSCO irafasha abanyamahanga kuva i Goma nyuma y'ibitero by'amabombe byo kuwa Gatanu mw'ijoro.

Abasirikare icyenda bo mu majyepfo y’Afurika, biciwe mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, ahabera imirwano. Byavuzwe na deparitema y’ingabo y’Afurika y’epfo kuri uyu wa gatandatu, mu gihe ingabo za Kongo n’ingabo z’abasirikare b’amahoro ba ONU bari ku rugamba rwo guhagarika umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, wototeraga umujyi wa Goma.

Amakuru aturuka ahantu habiri mu gisirikare avuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’inshuti zayo, bari basubije inyuma igitero cyamaze ijoro ryose cyerekezaga ku mujyi wa Goma utuwe n’abantu barenga miliyoni imwe. Urusaku rw’ibisasu biremereye rwumvikanaga hafi y’uwo mujyi kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu.

Mu myaka itatu inyeshyamba z’umutwe wa M23 zimaze ku rugamba mu burasirazuba bwa Kongo, ku butaka bukize ku mabuye y’agaciro, rwakajije umurego mu kwezi kwa mbere, zishaka kurushaho kwigarurira ubundi butaka. Ibi byatumye ONU iburira ko hashobora kuba intambara mu karere. Nk’uko byatangajwe n’ingabo z’Afurika y’epfo, kugeza kuwa gatanu, iminsi ibiri y’imirwano ikaze yahitanye Abanyafurika y’epfo babiri boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye n’abandi barindwi bo mu mutwe w’ingabo z’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika, bari muri Kongo.

Itangazo rya deparitema y’ingabo y’Afurika y’epfo rigira riti: "Abasilikare b’iri tsinda bagaragaje ubutwari ku rugamba bagambiriye gukumira abarwanyi berekezaga i Goma, nk’uko bari babyiyemeje M23 yasubijwe inyuma”.

Izo mpfu zaje nyuma y’imirwano yari ifite ubukana, yanahitanye guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru, ku rugamba muri iki cyumweru. Ibintu byasaga n’ibyasubiye mu mutuzo Goma kuwa gatandatu, abantu bari mu mirimo yabo ya buri munsi, hari n’abapolisi benshi.

Guverinoma ya Kongo ntiyahise isubiza ubwo yari isabwe kugira icyo ivuga ku bijyanye n’uko ubushyamirane buhagaze mu karere.

Kuri uyu wa gatandatu, ONU yavuze ko yatangiye kwimura by'agateganyo abakozi bayo badakenewe i Goma kubera ko umutekano wifashe nabi muri uwo mujyi.

Umutekano muke watumye ibintu bidogera ku bantu barenga 400.000 bateshejwe ibyabo muri uyu mwaka wonyine, nk’uko ishami rya ONU ryita ku mpunzi, ribivuga.

Kuri uyu wa gatandatu, umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wagize uti: "Ibibazo by’abasivili b’i Goma biragenda birushaho gukara kandi ibikenewe by’ubutabazi ni ntibigira ingano."
Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU, kazaterana kuri uyu wa mbere utaha kugira kugirango baganire kuri ibi bibazo. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG