Uko wahagera

Ingabo za Kongo Zahagaritse Igitero cya M23 ku Mujyi wa Goma


Ingabo z’igihugu cya Kongo zasubije inyuma umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, ibintu byasaga n’ibyasubiye mu mutuzo, muri uwo mujyi, aho abantu bageragezaga gukomeza gukora ibikorwa byabo by’ubucuruzi n’ubwo polisi yari iri ahantu hose.
Amakuru aturuka mu gisirikare cya Kongo avuga ko ingabo za Kongo zahagaritse igitero cyagabwe ku mujyi mw’ijoro ryose.
Umwofisiye mu gisirikare utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko inyeshyamba zari zibasiye igisirikare, n’ibitwaro bikomeye kandi ko ingabo za Kongo zasubije inyuma icyo gitero.
Uyu muyobozi yagize ati: "Twabahagaritse ntibabasha gukomeza. Twabagumishije kure y’umujyi wa Goma”.
Guverinoma ya Kongo n’igisirikare ntibahise basubiza, ubwo bari basabwe kugira icyo bavuga.
Imirwano yafashe intera muri ibi bihe bya vuba, yatumye umuryango w’abibumbye, uburira ko hashobora kuba intambara yagutse mu karere Kongo, umuryango w'abibumbye n'abandi, bashinja u Rwanda kwenyegeza amakimbirane rwohereza ingabo zarwo n’intwaro. Ibi u Rwanda rubihakana.
Muri Amerika, Komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena y’Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, baraburira ku bijyanye no gutera Goma, bagasaba M23 guhita ihagarara, ntijye muri uwo mujyi, kandi isaba impande zombi guhagarika imirwano.
Senateri w’Amerika Jim Risch, umurepuburikani wo muri Leta ya Idaho, umuyobozi wa komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena, yagize ati “M23 igomba guhita ihagarika urugendo rwayo rwerekeza i Goma, kandi impande zose zigomba guhagarika imirwano, kureka ibijyanye n’ubutabazi bigakorwa nta nkomyi, no kubahiriza ibyo yiyemeje hakurikijwe amasezerano y’i Luanda”.
Mw'itangazo yasohoye yavuze ko kuba ubuyobozi bwa Biden bwarananiwe kuryoza impande zose, uruhare rwazo mu rugomo rwabaye mbere, byatije umurindi abari inyuma y’urugomo rurimo gukorwa ubu.
Umuyobozi wa komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena y’Amerika yakomeje agira ati: “Abanyekongo bakwiriye kubaho neza, kandi impande zose ziri muri ubu bushyamirane zigomba kwihutira guhagarika imirwano.”
Mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa gatandatu, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wavuze ko "u Rwanda rugomba guhagarika inkunga kuri M23 no gukura ingabo zarwo muri Kongo."
Guverinoma y'u Rwanda ntiyahise isubiza, ubwo yari isabwe kugira icyo ibivugaho. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG