Uko wahagera

Umunyamabanga Mukuru wa ONU Yavuze ko Gaza Yabaye 'Irimbi ry'Abana'



Abana b’Abanyapalestina bariruka bahunga amabombe y’indege i Rafah mu majyepfo y’intara ya GAZA ku itarki ya 6 z’ukwa 11, 2023.
Abana b’Abanyapalestina bariruka bahunga amabombe y’indege i Rafah mu majyepfo y’intara ya GAZA ku itarki ya 6 z’ukwa 11, 2023.

Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, kuwa mbere yasabye ko imirwano mu ntara ya Gaza yahagarikwa byihutirwa kugirango abaturage bari mu kaga babashe gushyikirizwa imfashanyo, kuko avuga ko iyo ntara yabaye irimbi ry’amagana y’abana b’Abanyapalesitina bapfa buri munsi.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu Muryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagize ati: “Imirwano igomba guhita ihagarikwa hagatangwa imfashanyo. Nta bundi buryo bushoboka.” Yavuze ko impande zombi ziri mu mirwano zigomba guhita zubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga gutabara abaturage mu ntambara, ko nta numwe uri hejuru y’ayo mategeko.

Guterres ati: “Ibyo bishatse kuvugako abaturage bafashweho ingwate muri Gaza bagomba guhita barekurwa ako kanya nta ngingimira.” Ubwo yavugaga ingwate 240 zirimo abagabo, abagore n’abana bashimuswe na Hamas mu gitero cyo ku itariki 7 z’ukwa 10 muri Isiraheli. Yongeyemo ati: “Sinzahwema gukora ibishoboka byose kugirango barekurwe byihutirwa.”

Guterres yavuze ko kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu ntamabara bisaba kurengera abasivili – ibyo bikavuga ko abarwana batagomba kubakoresha nk’ingabo yo kwikingira imirwano -- kurinda ibitaro, amazu n’ibikoresho bya ONU, amacumbi n’amashuri muri Gaza, hhakongerwa imfashanyo na peteroli mu ntara yugarijwe. Ati: “Nta nimwe muri izo ngingo igomba kugendera ku yindi kugirangoyubahirizwe.”

Ministiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu atsimbaraye ku ngingo yuko nta guhagarika imirwano abantu bafashweho ingwate badafunguwe.

Guterres ati: “Ikibazo cy’imenamutwe muri Gaza» ntabwo ari ugutabara abari mu kaga, ahubwo ni “ukugarura ubumuntu mu bantu”; yongeraho ati impande zombi ziri mu ntambara ndetse n’amahanga yose bose bafite inshingano yo guhagarika umuruho w’abaturage.

Kuwa mbere, Ministeri y’Ubuzima yo muri Gaza igenzurwa na Hamas yavuzeko umubare w’abamaze kwicwa muri iyi nntambarra ugera ku 10.000 kuva aho Isiraheli yatangiriye ibitero byayo byo kwihimura ku gitero cya Hamas cyo mu majyepfo ya Isiraheli ku itariki ya 7 z’ukwa 10.

Umunyamabanga Mukuru wa ONU yyagaragaje ko atewe impungenge cyane n’abana amagana n’amagana bicwa, abandi bagakomereka buri munsi muri Gaza, abanyamkuru za mirongo n’abandi bishwe, hamwe n’abakozi b’Ubutabazi ba ONU. Ishami rya ONU rya UNRWA, rishinzwe gufasha Abanyapalestina, ryapfushije abantu bagera kuri 89 kuva tariki 7 z’ukwa 10. Bamwe bapfanye n’imiryango yabo. Guterres ati: “Tugomba gushaka byihutirwa uburyo bwo kuva muri ubu busazi bwo gusenya buvanze n’ubugome butagira aho buganisha.”

Kongera imfashanyo byihutirwa

Kuwa mbere Umuryango w’Abibumbye wakomye akamo usaba kwitabira gukusanya imfashanyo ya Miliyari 1 na Miliyoni 200 yo gutabara abaturage bagera kuri Miliyoni 2 n’Ibihumbi 700 – bihwanye n’umubare w’abaturage ba Gaza, wongereyeho Ibihumbi 500 bo mu ntara ya Sijorudaniya aho ubushyamirane no gutumbirana byatangiye kwiyongera

Amafoto y’ububiko: Abanyapalestina bapakurura imfashanyo mw’ikamyo hafi y’umupaka wa Rafah mu ntara ya GAZA, tariki 2 z’ukwa 11, 2023

Umuryango w’Abibumbye wasabye ko imfashanyo yakongerwa – kuko amakamyo 25 gusa ariyo yambutse kuri gasutamo ya Rafah ku mupaka wa Misiri ku cyumweru.

Amakamyo agera kuri hafi 500 agemuye amazi, ibiryo n’imiti yemerewe kwinjira muri Gaza kuva aho Isiraheli itangiye kwemerera kwambutsa imfashanyo iringaniye ku itariki ya 21. Isiraheli iracyakomeza gufunga ingemu za peteroli, ivuga ko Hamas izanyereza iyo peteroli ikayikoresha mu mirwano yayo.

Ku cyumweru, Umwami Abdullah wa Yorudaniya yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ya X – yahoze ari Twitter – ko ingabo za Yordaniya zirwanira mu kirere zaragaritse imizigo irimo imfashanyo yo kwa muganga yagenewe ibitaro byo mu nkambi Yoradaniya yashyize aho muri Gaza.

Bamubajijje niba Umuryango w’Abibumbye nawo uteganya gukoresha ubwo buryo kugirango wongere imfashanyo itubutse muri iyo ntara igoswe, umuvugizi wa ONU Stephane Dujaric yavize ko ONU idateganya ubwo buryo, ko ahubwo yo isanga ari byiza kongera uburyo amakamyo anyuza imfashanyo mu nzira y’ubutaka yabona uburyo bunyuranye bwo kugeza imfashanyo kubayikeneye. Yongeyemo ati: “Kuri ONU, kuragaritsa imfashanyo mu kirere ni ibintu bikorwa ku ka burembe, iyo nta bundi buryo busigaye”, kuko bihenze cyane kandi bigasaba ibikoresho bihanitse mu kugemura.

Inama Ishinzwe Umutekano ya ONU kuwa mbere yakoze inama mu mwiherero, ariko abayirimo ntibashoboye kugira igikorwa na kimwe bumvikanaho. Bibaye inshuro 4 iyo nama inanirwa kumvikana ku mwanzuro usaba guhagarika intambara kugirango abari mu kaga bitabweho, none irimo gugerageza ku nshuro ya 5 kumvikana ku nyandiko y’umwanzuro.

Ambasaderi wa Emira ziyunze z’Abarabu, Lana Nusseibeh, yatangarije abanyamakuru ko impaka kuri uwo mwanzuro “Zidindizwa no kugereranya ingingo y’icyagerwaho mu bikorwa – ibyo ugasanga hari abantu bari muri iyo dosiye bazanamo ibya politiki byinshi – n’ingingo y’akaga abaturage barimo, byombi ugasanga kubihuza bikigoranye.” Umwe muri abo bafitemo uruhare muri iyo mishyikirano y’umwanzuro ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zikivuga ko umwanzuro utaragerwaho.

Uwungirije Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Wood, yagize ati: “Twagiye impaka ku kuba bagenda bashyiramo uduhenge mu mirwano kugirango abaturage bari mu kaga bitabweho, tukaba tukigoragooza ngo turebe imvugo twakoresha, ariko hari amakimbirane mu Nama y’Umutekano kuko bamwe basanga ibyo ntawabyemera.

Ambasaderi Nusseibeh yavuze ko Guverinoma y’igihugu cye kuwa mbere izohereza indege 5 zirimo ibikoresho ku kibuga cy’indege cya Al-Areesh mu Misiri kugirango batangize ibitaro mu nkambi byo kwita baturage bo muri GAZA. Yongeyeho ko ibindi bisobanuro bijyanye n’uwo mugambi bizaza nyuma.

Forum

XS
SM
MD
LG