Uko wahagera

Guhungisha Abantu muri Gaza Vyasubukuwe


Umupaka wa Rafah
Umupaka wa Rafah

Abantu bafite pasiporo z’amahanga babarirwa muri mirongo, na bamwe mu bakozi bo mu buvuzi, bambukiye i Rafah, baturutse mu ntara ya Gaza bajya mu Misiri kuri uyu wa mbere, nyuma y’uko guhungisha abantu bisubukuwe.

Hari hasize iminsi ibiri kwambutsa abantu bihagaritswe, nk’uko abashinzwe umutekano ba Misiri babivuze. Abayobozi bo ku mupaka wa Gaza mbere bari bavuze ko abanyamisiri n’abanyamahanga bamaze gushyirwa ku rutonde rubemerera kwambuka, guhera kuwa gatatu ushize, ko bashobora kwambukira ku mupaka wa Rafah, Aho ni ho hantu honyine hanyurwa n’abaturutse muri Gaza, hatagize aho gihurira na Isiraheli.

Kwambuka ku banyamahanga n’imiryango yabo kimwe n’abanyagaza bakomeretse, byari byahagaritswe kuwa gatandatu nyuma y’uko Isiraheli igabye igitero ku modoka itwara abarwayi muri Gaza, nk’uko abayobozi bo mu Misiri babivuze.

Amakamyo atwaye imfashanyo yinjira muri Gaza anyuze Rafah, yaragabanutse agera kuri 25 ku cyumweru, avuye ku makamyo 102 kuwa kane ushize. Ibi bigaragazwa n’imibare ya ONU.

Nyuma y’uko ibikorwa byo guhungisha abantu bisubukuwe kuri uyu wa mbere, abantu bafite ubwenegihugu bubiri bagera muri 80 na 17 bo mu buvuzi bambutse i Rafah ku gicamunsi, n’amakamyo 48 y’imfashanyo babisikanye.

Bavuze ko Misiri yagiye ishakisha uburyo haboneka umutekano ku modoka zitwara abarwayi n’iziziherekeza za komite mpuzamahanga y’umuryango wa Croix Rouge, CICR.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya guverinema iyobowe na Hamas, byagize biti : “Igikorwa icyo ari cyo cyo kwambukiriza i Rafah, imodoka zitwara abarwayi bakomeretse, kigomba kuba giherekejwe n’imodoka za ICRC n’iza ONU, zo kubarinda, bityo ntiziterweho amabombe nk’uko byagendekeye iziheruka”.

ICRC yavuze ko yohereje imodoka enye zitwaye abarwayi zibakuye ku bitaro al-Shifa mu mujyi wa Gaza, zibajyanye ku mupaka wa Rafah, ejo kuwa mbere.

Ubuyobozi bw’Abanyepalestina bwagiye bushyira ahagaragara urutonde rw’abantu bemerewe guhungishwa n’abayobozi ba Misiri n’aba Isiraheli, guhera taliki ya 1 y’uku kwezi kwa 11 kugeza kuwa gatandatu ushize.

Kugeza ubu ariko, Isiraheli yanze kwemerera lisansi kwambuka kandi ikenewe mu kugemura amazi, jenerateri z’ibitaro no mu gutanga ibiribwa mu ntara ya Gaza biturutse mu Misiri. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG