Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yakatiye umunyapolitiki Christopher Kayumba igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe.
Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo.
Umucamanza ukuriye inteko iburanisha mu rukiko rukuru akinjira mu cyumba cy’iburanisha akabura impande zirebwa n’urubanza ndetse n’abaje kuzumvira yahise afata umwanzuro wo kudasoma urubanza mu ruhame mu ngingo zarwo zose.
Yabanje kohereza umwanditsi w’urukiko hanze y’icyumba cy’urukiko kureba niba hari abaje kumva imikirize y’urubanza, babuze inteko ihita isohoka mu cyumba cy’iburanisha.
Gusa ipaji imwe ikubiyeho icyemezo cy’urukiko Ijwi ry’Amerika yafasheho kopi iragaragaza ko urukiko rukuru rwakatiye umunyapolitiki Christopher Kayumba igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse mu gihe cy’umwaka umwew gusa.
Icyemezo cy’urukiko gisobanura ko ubujurire bw’ubushinjacyaha mu rubanza buburanamo na Kayumba ibyaha byo guhohotera abagore bufite ishingiro kuri bimwe.
Icyo cyemezo kivuga ko urubanza rwa Kayumba ruhindutse ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu byibura ufite imyaka 18 y’amavuko ari we Gorette Yankurije wari umukozi we wo mu rugo , ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha kuri Naringwa Muthoni Fiona.
Uko urukiko rubisobanura , bivuze ko rwahanaguyeho Kayumba icyaha cy’ubwinjiracyaha cyangwa kugerageza gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uyu wari umunyeshuli we muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuli ry’itangazamakuru.
Urukiko rukuru mu cyemezo cyarwo, rwahamije Kayumba icyaha cy’ubwinjiracyaha cyangwa kugerageza gukora icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntuntu ufite byibura imyaka 18 y’amavuko. Aha ni kuri Marie Gorette Yankurije wari umukozi we wo mu rugo.
Ku kijyanye n’ibihano, urukkiko rukuru rwahanishije umunyapolitiki Kayumba igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe. Rwamuhanishije kandi gutanga ihazabu ingana n’amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu y’amanyarwanda (250.000 Frws).
Umunyapoliti Kayumba ubushinjacyaha bumurega ko yasambanyije Marie Gorette Yankurije wari umukozi we mu 2012. Bumurega kandi ko na nyuma yo kumusambanya yagiye agerageza kongera kumusambanya ku gahato ntabigereho.
Ubushinjacyaha kandi burega uyu wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ko mu mwaka wa 2017 yashatse gusambanya Naringwa Muthoni Fiona wari umunyeshuli we. Ni nyuma yo kwemeza ko uyu wigishwaga na Kayumba yijyanye mu rugo rw’uwari mwalimu we.
Ibyaha byose Kayumba arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kubona uruhande rw’umunyapolitiki Kayumba ngo rimenye uko bakiriye iki gihano.
Gusa mu rwego rw’amategeko , urukiko rukuru yaburaniragamo rwari rwo rwego rwa nyuma ku bujurire bwari bwaratanzwe n’ubushinjacyaha. Bibaye bishoboka haba hasigaye ko uruhande rwatsinzwe rwagana urukiko rw’ubujurire rusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.
Aha ariko na bwo uruhande rusaba gusubirishamo urubanza rwatsinzwemo ruba rusabwa kugaragaza ibimenyetso rushingiraho. Umunyamategeko ubarizwa mu rugaga rw’abunganira abandi mu nkiko z’u Rwanda utifuje kumvikana mu itangazamakuru, yadusesenguriye ko ku gihano cyahanishijwe umunyapolitiki Kayumba kimutegeka ukwigengesera gukomeye mu gihe cy’umwaka.
Mu igereranya afata nko “kugenda nk’ugenda ku magi ntagire iryo amenamo”, uwo munyamategeko yabwiye Ijwi ry’Amerika ko igihe Kayumba yaramuka akoze ikindi cyaha gisa n’icyo yahaniwe umwaka cyasubitswemo utararangira, igihano cya mbere cyakwikuba inshuro ebyiri.
Uyu munyamategeko ntahagararira aho gusa. Aravuga ko no ku bindi byaha Kayumba ategetswe gukomeza yigengesera kuko aramutse abifatiwemo, igihano cya mbere cyamubera impamvu nkomezacyaha.
Uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga nka za Whatsapp na X rwahoze rwitwa ‘twitter’, ntihabura abatanga ibitekerezo binyuranye. Bamwe barabifata nk’aho ubutabera bwatanzwe abandi bakabibona mu ndorerwamo ya politiki.
Abari ku ruhande rwa politiki barasanga iki gihano kigamije guhindanya isura ya Kayumba cyangwa kikamwambika ubusembwa bumubera ikibuza cyo kuba adashobora kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024.
Ku munyapolitiki mugenzi we Madamu Victoire Ingabire Umuhoza wo mu ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda. Ni icyemezo kitamushimishije.
Iki cyemezo cy’urukiko Rukuru mu Rwanda umukuru w’ishyaka DALFA Umulinzi ntabura kugihuza n’amatora ateganyijwe mu mwaka uza.
Yumvikanye avuga ko hari abakomeye mu ishyaka FPR -Inkotanyi riri ku butegetsi bamwegereye bamugira inama zo kwitandukanya n’ishyaka rye, ibinyuranye n’ibyo ubuzima akabukomereza muri gereza.
Ni ingingo ubushinjacyaha buhakana bwivuye inyuma bushimangira ko butamukurikirana nk’umunyapolitiki; ahubwo nk’undi muntu wese wakora ibyaha akabiryozwa.
Forum