Uko wahagera

Rwanda: Urukiko Rwategetse ko Umunyapolitiki Kayumba Christopher Afungwa by'Agateganyo


Christopher Kayumba
Christopher Kayumba

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yategetse ko umunyapolitiki Bwana Christopher Kayumba akurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30.

Urukiko rwavuze ko ari bwo buryo bushoboka kugira ngo atabangamira iperereza rikimukorwaho. Aregwa ibyaha byo guhohotera abagore, ariko nyir’ubwite arabihakana akavuga ko byose bishingiye ku mpamvu za politiki.

Iki cyemezo gifunga umunyapolitiki Bwana Christopher Kayumba, umucamanza yagifashe nyuma yo gusesengura imiburanire ku mpande zombi yanzura ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo.

Ni nyuma kandi yo kwemeza ko nta mpamvu zikomeye zatuma Kayumba akekwaho gushaka gusambanya ku gahato umwe mu banyeshuli yigishaga. Umucamanza avuga ko kuba uwo mukobwa mu 2017 yarijyanye kwa Kayumba nta gahato nk’umuntu mukuru, kuba avuga ko Kayumba yashatse kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umucamanza yavuze ko ibyo ari amagambo gusa.

Yavuze ko uwo yavuye kwa Kayumba ntiyagira urwego abimenyesha ngo bikorweho iperereza. Urukiko rwavuze ko n’uwari uhagarariye ishuli ry‘itangazamakuru Bwana Joseph Njuguna na we yakiriye iki kirego aricecekera.

Gusa ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, urukiko ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Kayumba akekwaho gusambanya uwari umukozi we wo mu rugo.

Rwavuze ko uwo wari ufite imyaka 23 mu mwaka wa 2012 nta bushobozi yari afite kuko yacungiraga ku mushahara Kayumba yamwishyuraga. Rukavuga ko nta n’ubushobozi yari afite bwo kujya kurega uwari umukoresha we. Umucamanza avuga ko uretse guhakana ibyaha gusa atagaragaza niba hari icyo apfa n’uwari umuzamu we kuko na we ari mu babajijwe akabihamya.

Kuba rero yaratanze ikirego nyuma y’imyaka icyenda, urukiko rusanga bikiri mu gihe cya nyacyo ku byaha bidasaza. Umucamanza avuga ko kuba Kayumba yemeza ko ari umunyapolitiki kandi wari ufite n’igitangazamakuru ubwabyo byumvikana ko kumurekura yashyira igitutu ku batangabuhamya. Yategetse ko Kayumba akurikiranwa afungiwe muri gereza nkuru ya Nyarugenge iri mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Yibukije ko icyemezo yafatiye Bwana Kayumba kijuririrwa mu gihe cy’iminsi itanu. Me Jean Bosco Ntirenganya Seif yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nibamara kubona kopi y’icyemezo gikubiyeho imikirize y’urubanza bazahita bajurira.

Ni ku nshuro ya Kabiri umunyapolitiki Kayumba afungwa kuko kuva mu mpera z’umwaka wa 2019 kugeza mu mpera za 2020 yafunzwe aregwa guteza umutekano muke ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Nyuma yo kujuririra igihano yahawe kuko avuga ko nta cyo urukiko rwashingiyeho, urukiko rwajuririwe rwategetse ko icyemezo kigomba guhama yandikira Urukiko Rukuru asaba gusubiraishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane. Yafunzwe atarabona igisubizo kuri iyi ngingo.

Kuva yashinga ishyaka Rwandese Platform for Democracy riharanira demokarasi mu Rwanda, Kayumba yumvikanye kenshi atarya umunwa mu kunenga imigenzereze y’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Kayumba we aburana avuga ko azira ibikorwa bya politiki kandi ko yasabwe kubireka akabyanga.

Mbere y’ifungwa rye habanje gufungwa Bwana Jean Bosco Nkusi haciye icyumweru batangije ishyaka rya politiki . Uyu bari bafatanyije gushinga ishyaka ashinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga. Urwego rw’ubugenzacyaha buvuga ko yari mu gaco k’abajura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG