Uko wahagera

Rwanda: Mw’Itorero Angilikani Abagore Biyemeje Kurwanya Ubutinganyi


Abagore bo mw'itorero Anglican bibumbiye mu muryango wa Mother's Union bateraniye i Kigali mu Rwanda
Abagore bo mw'itorero Anglican bibumbiye mu muryango wa Mother's Union bateraniye i Kigali mu Rwanda

Abagore bibumbiye mu muryango “Mothers’ Union,” umuryango ukorera mu itorero ry’abangilikani beruye ko badateze guha urwaho ubutinganyi. Babivugiye mu nama yabahuje i Kigali igamije kureba uburyo bahangana n’ibibazo byugarije umuryango. Birimo isenyuka ryawo, ndetse n’ubutinganyi bwugarije urubyiruko.

Iri huriro ryahuje abagore bafite abagabo b’abapasiteri ndetse n’abagore ubwabo b’abapasteri bahuriye mu muryango Mother’s Union ushingiye ku itorero Angilikani mu Rwanda.

Aba bagore batangaza ko bahisemo guhurira hamwe ngo babashe kuganira ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda no kureba uko babikemura.

Umva inkuru irambuye hano hepfo mw'ujwi ry'umunyamakuru Assumpta Kaboyi

Mu Rwanda Hateraniye Inama y'Abagore bo mw'Itorero ry' Abangilikani
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:18 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG