Uko wahagera

CEDEAO Ishobora Gutera Abasirikare Bakoze Kudeta muri Nijeri.


Abasirikare ba Gambiya bo muri Cedeao
Abasirikare ba Gambiya bo muri Cedeao

Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO, ejo kuwa kane wategetse ko ingabo zaryamira amajanja zikaba zakwitabazwa ku basilikare bahiritse ubutegetsi muri Nijeri mu kwezi kwa karindwi, uvuga ko ushaka ko demokarasi isubizwaho mu mahoro, ariko ko n’ibindi byose bishoboka byakoreshwa, harimo ingufu za girikare.

Nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, Abuja mu murwa mukuru wa Nijeriya, iryo tsinda ry’ibihugu CEDAO, ryarahiriye gukaza ibihano mu bijyanye no gutemberera mu mahanga, no gufatira imitungo y’abo bose bashaka kubuza perezida watowe muri demokarasi, Mohamed Bazoum gusubira ku butegetsi.

Perezida wa Nijeriya, Bola Tinubu, uyoboye umuryango wa CEDEAO yagize ati:

“Nta gishoboka na kimwe kizasubizwa inyuma ku meza y’ibiganiro, harimo n’ikoresha ry’ingufu za gisirikare”.

Yakomeje agira ati: “Ku bufatanye bwacu dushobora kuzana umwanzuro w’amahoro nk’inzira yo kugarura umutuzo na demokarasi muri Nijeri”. Ati “nta rirarenga”.

Perezida Tinubu amaze kuvuga, itangazo ryasomwe ku mugaragaro, ririmo umwanzuro usaba abayobozi b’ingabo mu muryango wa CEDEAO, “guhita bategura ingabo zawo n’ibyo zazakenera”.

Undi mwanzuro wavuzwe utegeka iyoherezwa ry’izo ngabo ziryamiye amajanja gusubizaho ubuyobozi bugendera kw’itegeko nshinga muri Nijeri”. Hahise hakurikiraho umwanzuro wavugaga kw’isubizwa ry’ibintu mu buryo “binyuze mu nzira y’amahoro”.

Itangazo rya CEDEAO ntacyo rivuga ku bijyanye n’aho amafaranga ingabo zazakoresha yazaturuka, ibihugu bizagiramo uruhare muri uwo mutwe cyangwa ngo rivuge umubare w’abasirikare bazaba bawugize n’uruhare rwabo.

Itangazo ry’abakuru b’ibihugu, ntiryemeye ugucikamo ibice, n’ubwo Mali na Burkina Faso byumvikanishije ko bidashyigikiye igitutu kirimo gushyirwa kuri Nijeri.

Kugeza ubu, nta kimenyetso na gito abayoboye Kudeta muri Nijeri, bagaragaje ko baba biteguye kuva kw’izima cyangwa kwinjira mu mishyikirano ishobora kugira icyo igeraho. ((Reuters))

Forum

XS
SM
MD
LG