Uko wahagera

Muri Nijeri Havutse Ihuriro Rihakanya Abaheruka Guhirika Ubutegetsi


Rhissa Ag Boula, umwe mu bahoze bakuriye inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi muri Nijeri ni we washinze ihuriro ouncil of Resistance for the Republic (CRR), rigamije kugarura Mohamed Bazoum ku butegetsi
Rhissa Ag Boula, umwe mu bahoze bakuriye inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi muri Nijeri ni we washinze ihuriro ouncil of Resistance for the Republic (CRR), rigamije kugarura Mohamed Bazoum ku butegetsi

Umwe mu bahoze bakuriye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Nijeri, Rhissa Ag Boula, yatangiye gahunda yo guhakanya abasirikare bahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi mu mpera z’ukwezi gushize. Ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragaye imbere mu gihugu ko hari abarwanya iryo hirikwa ry’ubutegetsi

Mw’itangazo Rhissa Ag Boula yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, yavuze ko ihuriro yashinze ryitwa Council of Resistance for the Republic (CRR), rigamije gusubiza Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi. Kuva yabuhirikwaho mu mpera z’ukwezi gushize, afungiye iwe mu rugo.

Itangazo Rhissa Boula yashyize ahagaragara rivuga ko Nijeri yaguye mu kaga gatewe n’abashinzwe kuyikarinda. Ibi bibaye mu gihe inzira y’imishyikirano igaragara nk’iyananiranye. Ibihugu bya Mali na Burkina Fasso bituranye na Nijeri kandi bishyigikiye abahiritse ubutegetsi, byo byasabye Umuryango w’Abibumbye kwamagana abashaka koherezayo ingabo zo gukoresha ingufu gukemura iki kibazo

Abakuru b’abasirikare bafashe ubutegetsi ejo kuwa Kabiri bangiye intumwa z’Umuryango w’Abibumbye kwinjira muri Nijeri mu butumwa bw’imishyikirano mbere y’inama itegenijwe kuwa kane aho abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO. Bazaba baganira kuri iki kibazo harimo gusuzuma ko bakoresha ingufu za gisirikare.

Nubwo imbaraga z’ihuriro rishya CRR ryashinzwe na Ag Boula zitaramenyekana kuri iki kibazo, Itangazo yashyize ahagaragara riraza guhangayikisha abasirikare bafashe ubutegetsi kubera ko uyu mugabo afite ijambo mu bwoko bw’Abatuareg biganje mu bucuruzi n’inzego za politiki mu majyaruguru y’igihugu. Abasirikare bakeneye gushyigikirwa n’Abatuareg kugira ngo ubutegetsi bwabo bushobore gushinga imizi hanze y’umurwa mukuru Niamey.

Forum

XS
SM
MD
LG