Uko wahagera

Zimbabwe Yahagaritse Kuguza Amadevize


Prezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa
Prezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa

Perezida Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe yategetse banki nkuru y’igihugu cye guhagarika kuguza amadevise mu gihe guverinema ayoboye ihanganye no kuzamura agaciro k’ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu.

Mnangagwa ntiyorohewe no kongera kwiyamamariza gutorwa ku mwanya wa perezida w’icyo gihugu mu matora yo ku ya 23 z’ukwezi kwa munani. Ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu rikomeje guta agaciro ku rugero ruri hejuru ya 80 ku ijana kuva umwaka utangiye.

Abahanga mu byerekeye ubukungu bari bagaragaje ko banki nkuru y’igihugu ituma iki kibazo kirushaho gukomera kubera gukomeza kuguza amadevise none perezida Mnangagwa yategetse ko bigomba gukorwa binyuze muri ministeri y’imali n’igenamigambi nabwo mu gihe ibona ko ari ngombwa, aho gukorwa na banki nkuru y’igihugu nkuko byari bisanzwe.

Mu bihe byahise, banki nkuru y’igihugu yagujije amafaranga muri za banki zo mu karere kugirango ishobore kugura peteroli, ifumbire, amavuta yo guteka n’ibindi bikenerwa by’ibanze.

Leta ya Zimbabwe iheruka gutangaza ingamba zinyuranye zo kugerageza kuzahura agaciro k’ifaranga rikoreshwa muri Zimbabwe zirimo ibi byategetswe kuri uyu wa Gatanu.

Mu myaka 20 ishize iki gihugu cyahanganye n’ibibazo by’agaciro kifaranga. Abatari bake bemeza ko byaturutse ku buryo budahwitse leta yitwaye mu kibazo cyo gufata ingamba n’ibyemezo bireba ubukungu bw’igihugu. Urugero ni igihe Robert Mugabe wahoze ayobora iki guhugu yategekaga ko ubutaka bw’abazungu batuye muri icyo gihugu buhabwa abirabura batabufite. (REUTERS)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG