Uko wahagera

BAL: Imikino ya Nyuma Igeze muri Kimwe cya Kabiri.


Imikino ya nyuma yo mu irushanwa rya Basketball Africa League ibera i Kigali mu Rwanda igeze muri kimwe cya kabiri. Mu mpera z’iki cyumweru habaye imikino ya kimwe cya kane cy’irangiza aho amakipe azakomeza mu kindi kiciro yamaze kumenyekana.

Mu mikino yabaye kuwa gatandatu, amakipe yakomeje muri kimwe cya kabiri ni Al Ahly yo mu Misiri yarangije uyu mukino itsinze REG yo mu Rwanda, amanota 94 – 77.

Undi mukino wabaye kuwa gatandatu ni uwahuje Stade Malien yo muri Mali yarangije uyu mukino itsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ku manota 78 – 69.

Indi mikino ibiri ya kimwe cya Kane yabaye ejo ku cyumweru. Amakipe yahataniraga kujya muri kimwe cya kabiri, ni AS Douane yo muri Senegali nayo yakomeje muri iki kiciro itsinze Ferroviario de Beira yo muri Mozambike amanota 93 kuri 73. Indi kipe yakomeje ni Petro de Luanda yatsinze ABC Fighters yo muri Kotedivuwari, amanota 88 – 84.

Umukino wahuje REG yo mu Rwanda na Al Ahly yo mu Misiri urangiye, umutoza wa REG Dean Murray yumvikanye ashimira abafana b’ikipe ye kuba baritanze bakaza gushyigikira ikipe yabo.

Umukino wahuje ABC Fighters na Petro de Luanda uri mu mikino yashimishije abantu benshi. Umutoza Liz Mills wa ABC yo muri Kotedivwari yabwiye itangazamakuru ko guhangana n’ikipe ikomeye nka Petro de Luanda ari ikimenyetso gishimangira ko abakinnyi bose bari muri iri rushanwa babikwiriye kandi babifitiye ubushobozi.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Dieudonne Ndayisaba Ndizeye ukinira REG yavuze ko amakosa yakozwe n’ikipe, ari yo yahaye Al Ahly kubatsinda ku buryo biyoroheye.

Iyi mikino ibera i Kigali mu Rwanda yorohera abafana ba REG kujya ku kibuga gushyigikira ikipe yabo. Bamwe bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bishimiye uko umukino wahuje ikipe yabo ya REG na AL Ahly warangiye.

Mu mikino yo muri kimwe cya kabiri kirangiza, iteganijwe kuri uyu wa Gatatu, AS Douane yo muri Senegali izahura na Petro de Luanda yo muri Angola. Uyu mukino uzakurikirwa n’undi uzahuza Stade Malien yo muri Mali na Al Ahly yo muri Misiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG