Uko wahagera

Stade Malien na Al Ahly Mu Mikino ya Kimwe Cya Kabili Ya BAL 2023 I Kigali


REG Basketball Club yari ihagarariye u Rwanda Muri Basketball Africa League yasezerewe na Al Ahly yo muri Misiri ku manota 94-77
REG Basketball Club yari ihagarariye u Rwanda Muri Basketball Africa League yasezerewe na Al Ahly yo muri Misiri ku manota 94-77

Amakipe ya Al Ahly yo muri Misiri na Stade Malien yo muri Mali yamaze gutsindira kuzakina imikino ya kimwe cya Kabiri cy'irushanwa rya Basketball Africa League ribera i Kigali mu Rwanda.

Al Ahly yabonye tike yayo nyuma yo gutsinda REG Basketball Club yo mu Rwanda ku manota 94-77.

Mu mukino ubanziraza uwo Stade Malien yari yasezereye Cape Town Tigers yo muri Afurika y'epfo ku manota 78-69.

Ibi bivuze ko Stade Malien izahura na Al Ahly yo muri Misiri mu mukino wa mbere wa kimwe cya Kabiri.

Ejo ku cyumweru na bwo hazaba imikino ibiri ya kimwe cya kane k’irangiza. AS Douanes yo muri Senegali izahura na Ferroviario da Beira yo muri Mozambike guhera i saa kumi, na ho Petro de Luanda yo muri Angola ikazahura na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari guhera i saa moya n’igice.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG