Uko wahagera

Rwanda: Inzara Yatangiye Kwibasira Abaheruka Guterwa n’Imyuzure.


Mu Rwanda, inzara yatangiye kwibasira abaturage bo muri tumwe mu duce duheruka kwibasirwa n’imvura nyinshi yateje imyuzure.

Ibarura rusange ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2022 ryashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka wa 2023 ryagaragaje ko 69 ku ijana by’abaturage mu Rwanda batunzwe n’ubuhinzi.

Tumwe mu turere byagaragaye ko abaturage badutuye batunzwe n’ubuhinzi turimo akarere ka Rutsiro n’aka Rubavu ari na two duheruka kwibasirwa n’ibiza by’imvura ku buryo bukomeye.

Imibare igaragaza ko abaturage batunzwe n’ubuhinzi mu karere Rutsiro bangana na 84 ku ijana mu gihe muri Rubavu ari 65 ku ijana.

Ibyumweru bitatu nyuma y’ikiza cyimvura muri Rutsiro, Ijwi ry’Amerika yasuye ikibaya cya Gatorwa, mu murenge wa Kivumu muri Rutsiro. Ni ikibaya kinini gihingwamo n’abaturage baturutse mu mirenge itandukanye y’aka karere ndetse no hanze yako. Ugereranije iki kibaya gishobora guhingamo abaturage bagera kuri 500. Ibishyimbo, ibigori, ibijumba n’ibitoki ni byo usanga ahanini byiganje muri iki kibaya.

Gusa ubwo ibiza by’imvura byageraga mu duce dutandukanye tw’igihugu harimo n’aka karere, uretse abaturage bapfuye, amazu n’amatungo byatwawe, imirima y’abaturage by’umwihariko abahinga mu kibaya Gatorwa nayo yagiye itwarwa n’amazi.

Uhageze ushobora kubyitiranya n’uko imyaka y’abaturage yari yeze hanyuma bagasarura. Abaturage Ijwi ry’Amerika yavuganye nayo, batuganiriye igihombo batewe n’ibiza by’imvura.

Ubwo umukuru w’igihugu w’u Rwanda Paul Kagame yasuraga abaturage bakozweho n’ibiza mu minsi ishize mu karere ka Rubavu yijeje abufasha abakuwe mu byabo n’ibiza ndetse n’abatari kubasha kwigaburira nk’uko byari bisanzwe.

Leta y’u Rwanda ikomeje kwizeza ubufasha abaturage bakozweho n’ibiza by’umwihariko abasenyewe amazu badafite aho kuba.

Icyakora nk’uko Ijwi ry’Amerika yabibonye hari abo amazu ataguye, ariko badafite icyo kuyariramo kubera imvura yatwaye imirima yabo na bo bakomeje gutabaza leta.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda giheruka gutangaza ko izuba ridasanzwe rigiye gucana mu mpera z’uku kwa Gatanu bishobora gutanga icyizere ko nta biza by’imvura byakongera kwibasira igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG