Uko wahagera

Ubushinjacyaha bw'Uburundi Bwemeje ko Bufite Alain Guillame Bunyoni


Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minitri w'Intebe mu Burundi
Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minitri w'Intebe mu Burundi

Mu Burundi umushinjacyaha mukuru wa Republika kuri iki cyumweru yatangaje ko Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari munistri w’intebe muri icyo gihugu afunzwe n’inzego za polisi.

Mu itangazo yasohoye, bwana Sylvestre Nyandwi ntiyavuze ingingo ku yindi ibyaha Bunyoni akekwaho ariko yemeje ko bishingiye ku byavuye mu isakwa ryakozwe mu nzu ze.

Bwana Sylvestre Nyandwi yemeza ko ubushinjacyaha burimo kwegeranya ibimenyetso ku byo ashinjwa kugira ngo mu minsi iri imbere azagezwe imbere y’Ubutabera.

Umunyanakuru w'Ijwi ry'Amerika Éloge Willy Kaneza yateguye inkuru irambuye mushobora gukurikira mu ijwi rye hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:47 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG