Uko wahagera

Ubushinwa Bwakomeje Imyitozo ya Gisirikare Hafi ya Tayiwani


Indege ya gisirikare mu myitozo
Indege ya gisirikare mu myitozo

Ubushinwa bwatangiye umunsi wa kabiri w’imyitozo ya gisirikare bukorera hafi y’ikirwa cya Tayiwani kuri iki cyumweru. Muri iyi myitozo harakoreshwa indege z’intambara n’ubwato bw’intambara.

Iyi myitonzo Ubushinwa bwatangiye kuwa gatandatu izarangira ejo ku wa mbere. Ni imyitozo yagaragaye nk’uburyo Ubushinwa bwashatse kwerekana ko butishimiye kuba perezida wa Tayiwani yakiriwe na perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, umutwe w’abedepite, Kevin McCarthy.

Igisirikare cy’Ubushinwa cyatangaje ko iyi myitozo, amarondo n’ibindi bikorwa bya gisirikare gikorera hafi ya Tayiwani, ari uburyo bwo kwihaniza bushimitse abo bwise ‘abahezanguni bashyigikiye ubwigenge bwa Tayiwani, ubufatanye n’ukwenderanya kw’ingufu ziturutse hanze’

Igisirikare cy’Ubushinwa kiravuga ko ibi bikorwa ari ngombwa mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’Ubushinwa n’ubutavogerwa bw’imipaka yabwo.

Ministeri y’ingabo ya Tayiwani yatangaje ko ejo ku wa gatandatu ubwato umunani bw’igisirikare cy’Ubushinwa n’indege 42 z’igisirikare cyabwo byagaragaye hafi y’icyo kirwa, ndetse zimwe muri izo ndege zikarenga umurongo w’urugabano icyo kirwa gihana n’umugabane.

Perezida Tsai Ing-wen wa Tayiwani yamaganye iyo myitozo avuga ko Tayiwani izakomeza gukorana na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye demokarasi muri iki gihe icyo kirwa gikomeje guhangana n’icyo yise ‘gushaka kwiyagura hakoreshejwe igitugu bikomeje kuranga Ubushinwa’.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG