Kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, hateganijwe inama ihuza ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), Uburundi na Kongo.
Impunzi z’Abarundi bo mu nkambi ya barifuza ko iyo nama yabonera umuti ibibazo bibugarije
Ibyo bibazo birimo iby’umutekano, amacumbi, no gutinda guhabwa imfashanyo y’ibiribwa.
Hari abandi bifuza gutaha ariko bakifuza ko bimwe mu bibazo byatumye bahunga byabanza kuvanwa mu nzira.
Amakuru Ijwi ry’Amerika ikesha umwe mu bakozi ba komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, avuga ko iyi nama ihuje HCR, Kongo n’Uburundi izibanda ku buryo hanozwa gahunda ijyanye no gucyura impunzi no gusuzuma ibyagezweho muri iyo gahunda.
Facebook Forum