Uko wahagera

Nyuma y'Igihe Kirere Impunzi z'Abarundi Muri Kongo Zongeye Guhabwa Imfashanyo


Inkambi ya Lusenda
Inkambi ya Lusenda

Ibyishimo ni byinshi ku mpunzi z'Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda iri muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zongeye guhabwa inkunga y’amafaranga yo kugura ibifungurwa nyuma y’amezi atatu izo mpuzi zari zimaze zidahabwa iyo mfashanyo.

Ni inkunga yatanzwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa PAM.

Iyo mfashanyo yavuye ku mafaranga 19,500 ijya ku 25,000 y'amanyekongo

Butoyi Jean Marie wo muri iyi nkambi ya Lusenda, afite umuryango w’abantu bane avuga ko uku gutinda guhabwa ubufasha bw’amafaranga yo kugura ibifungurwa byagiraga ingaruka mbi ku mibereho y’impunzi

Mugenzi we Nahayo Dorothée avuga ko yari atunzwe no gufata amadeni bitewe nuko PAM yari imaze igihe kirekire itabaha ubufasha .

Mu nama iri shami rya LONI riheruka kugirana n'impunzi Iryavuze ko impamvu amafaranga yari isanzwe itanga yavuye ku 19,500 akaja ku 25,000 byatewe nuko idolari rihagaze muri iki gihe muri Kongo .

Kubera uku gutinda guhabwa amafaranga yo kugura ibifungurwa zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Lusenda na Mulongwe zarimo ziyandikisha gutaha mu Burundi kubera inzara.

Inkambi ya Lusenda iri mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo ibamwo mpunzi z’Abarundi zirenga 26,000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG