Uko wahagera

Sudani: Perezida Yatangaje ko Hagiye Gushyirwaho Leta ya Gisivili


Perezida Abdel Fattah al-Burhan
Perezida Abdel Fattah al-Burhan

Perezida wa Sudani, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, kuri iki cyumweru yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cye kigiye kuyoborwa na leta nshya ya gisivili.

Mu ijambo rye ribanziriza ivugururwa ry’inzego za gisirikare n’izumutekano i Khartoum mu murwa mukuru, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan yavuze ko igihugu cye kizubaka igisirikare kitazivanga muri politike kandi cyizewe n’abaturage ba Sudani kuba kizatanga umusanzu wo kubaka igihugu kigendera kuri demokarasi.

Hashize umwaka igisirikare gihiritse ubutegetsi muri iki gihugu. Ubu cyemeranyije n’inzego za gisivili n’abandi banyapolitike gushyiraho leta nshya y’inzibacyuho n’itegeko nshinga rishya rizatangazwa mu kwezi gutaha. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG