Ubwato bwari mu nyanja ya Mediterane bwatabaye abantu 78 bari bafite ibibazo byo kugera i Malta mu bwato bwa metero 12.
Itsinda ry’abatabazi mu bwato Life Support, bw’umuryango utegamiye kuri leta w’ubutabazi, bwavuze ko batabaye abo bantu uyu munsi kuwa gatandatu, mu mazi mpuzamahanga.
Abategetsi bavuga ko abana 28 badafite ababaherekeje n’abagore batatu, bari mu bimukira batabawe bavuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Uwo muryango, wavuze ko Malta itari yaha ubwo bwato icyambu gifite umutekano bakwururukiraho cyangwa ngo itegure ibikorwa by’ubutabazi.
Hagati aho, ubwato Life Support, bwasubiye mu bindi bikorwa by’ubutabazi mu mazi mpuzamahanga, gufasha ubundi bwato bubiri bwari bwatanze impuruza. (VOA News)
Facebook Forum