Uko wahagera

Umutingito Wahitanye Abantu 15 muri Ekwateri


Abagore bashakisha ibyo barokora mu bikoresho byabo byagwiriwe n'inzu yasenywe n'umutingito mu mujyi wa Machala, muri Ekwateri taliki 18/3/2023.
Abagore bashakisha ibyo barokora mu bikoresho byabo byagwiriwe n'inzu yasenywe n'umutingito mu mujyi wa Machala, muri Ekwateri taliki 18/3/2023.

Abantu bagera kuri 15 baraye bahitanywe n’umutingito wibasiye ibice bimwe mu bihugu bya Ekwateri na Peru.

Ababarirwa mu magana bakomeretse abandi bagwirwa n’amazu nkuko bitangazwa n’abategetsi bo muri ibyo bihugu.

Mu gihugu cya Ekwateri ni ho haguye abantu benshi.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe iteganyagihe nticyatanze imbuzi ko uwo mutingito uri butume mu nyanja havuka umuhengeri udasanzwe bakunze kwita tsunami.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko inzu zasenywe n’uwo mutingito mu gihugu cya Ekwateri hari byinshi zihuriyeho: zose zari inzu z’abakene, zishaje kandi zitujuje ibyangombwa bisabwa n’abashinzwe iby’ubuziranenge muri icyo gihugu gikunze kwibasirwa n’imitingito. (VOA, AP.)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG