Uko wahagera

DRC: Imibereho Mibi mu Biriko Bituma Abarundi Bipfuza Guhunguka


Zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Mulongwe iri mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi Kongo zivuga ko imibereho mibi zibayemo ari yo iri gutuma ziyandikisha guhungukanwa mu gihugu cy’u Burundi.

Inyinshi muri izo mpunzi ni izeheruka kuzanwa muri iyi nkambi umwaka washize wa 2022. Inyinshi muri izi mpunzi ziri kwiyandisha mu guhunguka ni izimaze amezi atatu zivanwe mu nkambi y’agateganyo ya Kavimvira yo mu mujyi wa Uvira.

Zivuga ko aho zikambitse mu bihangare byo mu nkambi ya Mulongwe zugarijwe n’ibibazo by’inzara kuko zimaze igihe kirekire nta bufasha bw’ifungurwa zihabwa n’ishirahamwe rya PAM, izindi nazo zigaragaza ko aho zikambitse nta bisaswa zifite.

Bamwe mu bavuganye n'Ijwi ry'Amerika basiguye ko ubuzima bubi babayemo burutwa n’ubwo bari basanzwe babayemo mu nkambi y’agateganyo ya Kamvimvira kuko iyo babahaga umugari ndetse n’ibisaswa ariko kuva bagera muri iyi nkambi ya Mulongwe mu mpera z’umwaka wa 2022 nta bufasha bw’ikoresho byo munzu n’ibifungurwa HCR irabaha.

Aha muri iyi nkambi kubera ubu buzima bwo kudahabwa ubufasha izi mpunzi nshya zigera ku gihumbi zifite usanga zimwe muri zo zijya gutera ibiraka byo guhinga za Kalongwe, Sebele ndetse na Mukinji kugirango zibone ibyo zigaburira abana.

Ijwi ry'Amerika ryarondeye umuvugizi wa HCR muri iyi ntara ya Kivu y’epfo kuri ibi bibazo by’izi mpunzi ntiyafata telefone yiwe. Ariko umuyobozi userukira impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mulongwe Deo Ntakirutimana avuga ko iki kibazo cy’izi mpunzi ziheruka kuzanwa i Mulongwe bakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo HCR ariko nta gisubizo barabona.

Gusa n'ubwo izi mpunzi ziri kwiyandikisha guhungurwa ari inyinshi igihe zizahungukira ntikiramenyekana nkuko umwe mu bakozi ba komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi yabibwiye ijwi ry’Amerika.

Inkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo.

Imibereho Mibi mu Biriko Bituma Abarundi Bahungiye Kongo Bipfuza Guhunguka
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:02 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG