Uko wahagera

Umuganga Yongeye Gushimangira ko Kabuga Afite Uburwayi bwo Kwibagirwa Cyane


Felicien Kabuga
Felicien Kabuga

Kuri uyu wa gatatu urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga rwakomeje kumva ibisobanuro by’inzobere y’umuganga iri mu bakoreye Kabuga isuzumabuzima.

Iyi nzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe yongeye kubwira urukiko ko Kabuga afite uburwayi bwo kwibagirwa cyane n’ubwo gutakara mu ntekerezo.

Muganga Porofeseri Henry Kennedy uri mu bagize itsinda ry’inzobere eshatu z’abaganga bigenga bakoze isuzumabuzima rya Kabuga, uyu munsi yasubije ibibazo by’ubushinjacyaha ndetse n’iby’ubwunganizi bwa Kabuga.

Ni ibibazo byerekeranye n’iryo suzumabuzima na raporo we na bagenzi be bashyikirije urukiko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatatu ko Kabuga atagifite ubushobozi mu by’imitekerereze bwo gukurira neza urubanza.

Umushinjacyaha Rupert Elderkin, yabajije Muganga Henry Kennedy igihe isuzuma we na bagenzi be bakoreye Kabuga ryamaze, uyu muganga asubiza ko atanditse ibijyanye n’igihe bamaranye na Kabuga ubwe.

Gusa yongeraho ko bamaze amasaha yose ya mbere ya saa sita n’igice gito cy’amasaha y’ikigoroba bavugisha abantu batandukanye bo kuri gereza barimo n’abaganga. Ariko kuri Kabuga atamenya igihe nyacyo bamaranye nawe.

Umushinjacyaha yabajije Muganga Kennedy ururimi Kabuga yakoreshaga igihe baheruka kumusuzuma mu kwezi gushize kwa Kabiri. Uyu muganga asubiza ko yakoreshaga Ikinyarwanda asemurirwa, akanyuzamo akavangamo n’igifaransa gikeya. Ariko ko nta Cyongereza yavugaga cyangwa se Igiholandi.

Aha umushinjacyaha yabwiye Muganga Kennedy ko muri raporo ya muganga wa gereza yo kuwa 21 w’ukwezi gushize, avugamo ko ajya gusuzuma Kabuga we yamumenye, kandi yanamusuhuza amubaza ngo “umeze ute” mu Cyongereza, undi agasubiza mu Cyongereza ngo “meze neza.”

Abaza uyu muganga niba ibi hari icyo bisobanuye ku bushobozi bwa Kabuga no kuba mu bijyanye n’intekerezo ashobora kuba hari ibyo yakwiyungura mu gukoresha ururimi.

Muganga Kennedy yasubije ko ibyo ari ingenzi cyane. Avuga ko ubundi kugira ubushobozi bwo kwiga ikintu gishya no kumenya kugikoresha muri ubwo buryo bitajyana n’uburwayi bwo kwibagirwa bwa dementia.Ariko yongeraho ko atamenya niba Kabuga yaba yari asanzwe azi amagambo make y’urwo rurimi, cyangwa se ari ayo yize hanyuma.

Umushinjacyaha Elderkin kandi yongeye kubaza uyu muganga ku byo yabwiye urukiko kuri uyu wa gatatu byerekeranye n’ingaruka gukomeza urubanza byagira kuri Kabuga. Aha Muganga Kennedy, yongeye gusubiramo igisubizo Kabuga yabahaye ubwo bamubazaga niba ashakako urubanza rwe rukomeza.

Aho muganga avuga ko Kabuga yababwiye ko “arwaye cyane” bityo atifuza ko rwakomeza. Yongeraho ko ubwo bari mu kumusuzuma, mugenzi we yabajije Kabuga niba bakomeza kuvugana, Kabuga abanza gusubiza ko atumvise ibyo amubwiye. Nyuma amusobanuriye Kabuga asubiza ko “atabasha gukomeza kuko arwaye, kandi gukomeza bishobora kumurembya kurushaho.”

Umushinjacyaha Elderkin yanabajije Muganga Kennedy ku burwayi bwo gutakara mu ntekerezo – bise delirium byavuzwe ko Kabuga afite. Amubaza ku bijyanye niba uko kugira ibihe byo gutakara mu ntekerezo bishobora gukira.

Aha muganga Kennedy yasubije ko bishobora gukira, ariko ikibazo kiba mu gihe icyateje uko gutakara mu ntekerezo cyaba cyaratateye ukwangirika kudakira ku bwonko. Ni uburwayi iyi nzobere yavuze ko bugabanya ubushobozi bw’umuntu bwo gusobanukirwa ibyo yumva no kubiha umurongo, ibyo avuga ko ari nako bimeze kuri Kabuga.

Ku ruhande rw’ubwunganizi bwa Kabuga, Umunyamategeko Dov Jacobs yabajije Muganga Henry Kennedy niba byakwemezwa ko Kabuga afite uburwayi bwo kwibagirwa cyane. Muganga Kennedy avuga ko ariko bimeze ubwo burwayi abufite.

Uyu munyamategeko abaza no ku byavuzwe kuri uyu wa gatatu mu rukiko ko umurwayi ashobora kujijisha abaganga mu myitwarire mu gihe cy’isuzuma agamije kuyobya urukiko. Abaza iyi nzobere niba byabaho ko umuntu yigaragaza nk’urwaye kandi akabikora igihe kirekire ku bantu banyuranye.

Muganga Kennedy aha yasubije ko ku bijyanye n’igihe kirekire adasobanukiwe n’icyo uyu munyamategeko ashatse kuvuga. Nyamara ko ku byo azi we ubwe, ndetse n’undi muganga wese w’indwara zo mu mutwe, bishoboka ko umuntu yajijishwa.

Ariko yongeraho ashingiye ku bimenyetso bihari kuruta gushingira ku marangamutima, yavuga ko Kabuga arwaye indwara yo kwibagirwa cyane.
Kubera ikibazo cy’igihe, ibiranisha rya none ryasojwe ibibazo by’ubwunganizi bwa Kabuga kuri Muganga Henry Kennedy bitarangiye.

Umucamanza Iain Bonomy yanzura ko bikomeza kuri uyu wa gatanu, ari nabwo abandi bacamanza bagize inteko iburanisha nabo babaza iyi nzobere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG