Uko wahagera

Inzobere z'Abaganga Zemeje ko Kabuga Atagifite Ubushobozi mu by'Imitekerereze


Kabuga Felesiyani umunyemali w'Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside
Kabuga Felesiyani umunyemali w'Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside

Urubanza ubushinjacyaha bw’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga buregamo umunyemari Kabuga Felisiyani ibyaha bya Jenoside rwasubukuwe kuri uyu wa gatatu.

Mu iburanisha rya none umwe mu nzobere zakoze isuzumabuzima rya Kabuga yabwiye urukiko ko Kabuga adafite ubushobozi bw’imitekerereze bwo gukurikirana urubanza rwe.

Iburanisha rya none ryibanze ku kumva ibisobanuro mu magambo bya Muganga Porofeseri Henry Kennedy, umwe mu mpuguke z’abaganga bigenga zasuzumye Kabuga zibisabwe n’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga.

Ni nyuma y’aho mu iburanisha riheruka ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ibikubiye muri raporo y’amapaji atatu izi mpuguke zakoze ubwabyo bidahagije ngo hanzurwe ko Kabuga atagishoboye kuburana burundu.

Muganga Kennedy yabwiye urukiko ko mu kwezi gushize kwa Kabiri ubwo we na bagenzi be babazaga Felisiyani Kabuga ibibazo, uyu yagaragaje ubushobozi buke cyane bwo kumva ibisobanuro bya bimwe mu bibazo yabazwaga.

Ku rundi ruhande, ariko uyu akavuga ko hari ingingo zimwe bumvaga atangaho ibisubizo byumvikana ku bibazo abajijwe, nubwo ibizubizo bye byabaga ari bigufi cyane, nko mu nteruro imwe. Iyi nzobere y’umuganga yatanze urugero rw’aho bamubajije umubare w’abana afite, Kabuga agasubiza ko “mu muco akomokamo ari bibi kubara abana umuntu afite.”

Muganga Kennedy yavuze ko iki kibazo yagisabiye Kabuga imbabazi, ariko Kabuga asa n’utakaje umujyo w’ikiganiro barimo, amubaza impamvu arimo gusaba imbabazi.

Muri icyo kiganiro n’ubundi, uyu muganga yavuze ko hari aho yabajije Kabuga niba mu gihe yaba asohotse muri gereza yajya kubana n’umwe mu bakobwa be. Aha Kabuga ngo yasubije Muganga Kennedy ko abakobwa be bashatse abagabo, bityo ayo ataba ari amahitamo meza.

Iyi mpuguke ikavuga ko uwabasemuriraga yababwiye ko “mu muco nyarwanda ababyeyi bashaje badakunda kujya kuba mu ngo z’abana babo bashatse nk’uko akenshi bigenda i Burayi.”

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yabajije uyu muganga niba kuba ibiganiro bagiranye na Kabuga byarabaye atarakira neza indwara eshatu yari amaranye iminsi nta ngaruka byagize ku buryo bwe bw’imisubirize.

Aha Muganga Kennedy asubiza ko ibyo nabyo yabirebyeho, ariko kandi ugukomeza gusubira inyuma cyane kwe mu ntekerezo, mu buryo abona ibintu no mu kwiyitaho kwa buri munsi na n’ubu kugikomeza, we yibwira ko impamvu yabyo irenze gushakirwa gusa kuri izo ndwara zindi.

Umucamanza Iain Bonomy yabajije iyi mpuguke y’umuganga niba byakwizerwa neza ko Kabuga atarimo kujijisha abaganga agaragaza uburwayi bwe ku rwego rudahuye n’urwo mu by’ukuri buriho, agamije kuyobya urukiko.

Aha Muganga Kennedy yifashishije urubanza rwigeze gucibwa mu Bwongereza, yavuze ko bijya bibaho ko umuburanyi ashobora kujijisha abaganga agamije kuyobya urukiko.

Nyamara avuga ko kuri Kabuga, ashingiye ku makuru ya kiganga yabonye mu nshuro eshatu yamusuzumye mu bihe bitandukanye, bigaragara by’ukuri ko ubuzima bwe bwo mu mutwe bugenda buba bubi kurushaho umunsi ku wundi.

Umucamanza Iainy Bonomy yabajije Muganga Henry Kennedy niba asobanukiwe icyo bivuze mu buryo bw’inzego z’ubutabera kwanzura ko uburana atagifite ubushobozi bw’imitekerereze bwo kuburana. Muganga Kennedy asubiza ko mu nzego z’ubutabera za byinshi mu bihugu, iyo uregwa atagishoboye burundu kuburana urubanza ruhagarikwa.

Umucamanza Iain Bonomy avuga ko ibyo biba mu gihe bigaragaye ko uregwa, mu buryo bw’ubuzima bwo mu mutwe adashobora kugira uruhare mu rubanza mu buryo bwuzuye, uretse kuba ari aho gusa mu cyumba cy’iburanisha .

Aha ariho yabajije Muganga Kennedy niba, ashingiye ku isuzumabuzima we na bagenzi be bakoze, kuri Kabuga kumuzana mu rukiko byakwangiza ubuzima bwe.

Muganga Kennedy yasubije ko mu bisubizo bye Kabuga yumvikanisha ko bishobora kwangiza ubuzima bwe. Ariko we asanga bishobora kumunaniza mu bwonko kurushaho, ariko bitamutera ihungabana.

Umucamanza Iain Bonomy yabajije iyi nzobere niba hari icyo byafasha guhindura gahunda y’imiburanishirize cyane cyane igihe iburanisha rimara hagamijwe kwihutisha, ariko bigakorwa hagendewe k’uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze.

Muganga Kennedy yasubije ko nk’inzobere isanzwe ikorana n’ubutabera, azi itandukaniro hagati y’igitekerezo mu bijyanye n’amategeko, n’icyo mu buryo bwa kiganga. Ko ibyemezo byo mu rwego rw’ubucamanza bisaba igisubizo cya yego cyangwa oya, mu gihe ibya kiganga byo bisobanura kurenza aho.

Bityo ku cyemezo cy’uko Kabuga yabasha cyangwa atabasha kugira uruhare mu rubanza rwe, igisubizo cye ari “oya” atabishobora. Yongeraho ko mu gihe urubanza rwaba rukomeje, rwakomeza we adahari.

Kubw’iyi nzobere, ibyo bigaterwa n’uko bigaragara ko ubushobozi bwe bwo kuba yitaye ku birimo kuba, no kuba yabigiramo uruhare agaragaza ibyifuzo bye buhindagurika buri kanya, kandi bigaragara ko uko igihe gishira bugenda bugabanuka.

Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Kane Muganga Profeseri Henry Kennedy akomeza gutanga ibisobanuro mu magambo ku isuzumabuzima we na bagenzi be bakoreye Kabuga Felisiyani.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:10 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG