Uko wahagera

Perezida Joe Biden Yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu bya OTAN


Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika ari mi nama n'abakuru b’ibihugu bigize icyo bise “Icyenda rya Bucharest.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika ari mi nama n'abakuru b’ibihugu bigize icyo bise “Icyenda rya Bucharest.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yagiranye inama i Varsovie muri Polonye n'abakuru b'ibihugu byo mu Bulayi bw'uburasirazuba biri mu muryango wa OTAN.

Perezida Biden yakoresheje iyi nama, ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, mbere yo guhaguruka i Varsovie, umurwa mukuru wa Polonye, arangije uruzinduko rw’iminsi ine, rwamujyanye kuwa mbere ku buryo butunguranye i Kiev, muri Ukraine.

Abo bakuru b’ibihugu ni abagize icyo bise “Icyenda rya Bucharest.” Bucharest ni umurwa mukuru wa Rumaniya. Iri tsinda ryashinzwe mu 2015 na perezida wa Rumaniya, Klaus Iohannis, na mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda. Rigizwe na Bulgariya Repuburika ya Ceke, Esitoniya, Hongriya, Letoniya, Lituwaniya, Polonye, Rumaniya, na Slovakiya.

Abenshi muri bo baha Ukraine inkunga itubutse, ariko kandi bafite n’impungenge nyinshi ko Uburusiya nabwo bushobora kubatera buramutse butsinze intambara bwagabye kuri Ukraine. Perezida Biden yabahumurije.

Yahumurije kandi na Moldaviya, agahugu gato kari hagati ya Ukraine na Rumaniya, kahoze mu cyari Repuburika z’Abasoviyete. Nayo ifite impungenge nk’iz’itsinda rya Bucharest. Moldaviya yo ntiri muri OTAN ariko bafite ubutwererane burambuye. Perezida Biden yakiriye i Varsovie mugenzi we wa Moldaviya, Maia Sandu, babiganiraho.

Ku rundi ruhande, Uburusiya n’Ubushinwa nabo barashaka gukaza umubano wabo. Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yakiriye i Moscou minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi. Mbere yaho, Wang Yi yari yaganiriye na mugenzi we w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yise “nshuti yanjye y’amagara.” Bombi yababwiye ko “uko isi yahinduka kose, Ubushinwa bwabaye kandi buzahora bufatanya n’Uburusiya.”

Hagati aho, Uburusiya n’Ubushinwa bazakorana imyitozo ya gisirikare muri Afrika y’Epfo ejobundi kuwa gatanu, izaba irimo amato y’intambara ashobora kurasa misile zirasa kure cyane kandi zihuta kurusha guhumbya. (VOA News, Reuters, AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG