Muri Tanzaniya, polisi yo mu ntara ya Kigoma yatangije gahunda yo gushakira umuti ibibazo bituma umutekano uhungabana hagati y’impunzi zo mu nkambi ya Nduta n’abaturanyi bazo.
Ni mu gihe mu cyumweru gishize abantu babiri biciwe hanze y’inkambi bashinjwa guhohotera abagore b’abaturanyi babo.
Iki kibazo bakiganiriye mu nama yahuje zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Nduta, abayobozi b’inkambi n’abaturage ba Tanzaniya batuye mu byaro biri hafi y’inkambi ya Nduta.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, James Jovin yakurikiye ibiganiro bagiranye ategura inkuru irambuye mushobora gukurikirana mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum