Uko wahagera

Batandatu Bahoze Mu Buyobozi Bwa FDLR Basabiwe Gufungwa Imyaka 25


Urubanza rw'abahoze ari abasirikari bakuru ba FDLR
Urubanza rw'abahoze ari abasirikari bakuru ba FDLR

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye igifungo cy’imyaka 25 abagabo batandatu bahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa FDLR, urwanya leta y’u Rwanda.

Bubarega ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Abaregwa basaba gusubizwa mu buzima busanzwe.

Busabira ibi bihano abaregwa bose, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko ibyaha bubakurikiranyeho biremereye kandi byagize ingaruka ku gihugu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bagabo uko ari batandatu bose bakoze ibyaha bimwe kandi bakwiye kubihanirwa. Barangajwe imbere na Jeneral Leopold Mujyambere wemera ko yari umusirikare mukuru icyarimwe n’umuyobozi mu mutwe wa FDLR mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Ubushinacyaha bose uko ari batandatu bwabasabiye kuzabahamya ibyaha no kuzabahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 muri gereza.

Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko urukiko igihe ruzaba rwiherereye ruca urubanza rwazatesha agaciro ubusabe bw’aba bagabo. Mu myiregurire yabo bavuga ko bageze mu mutwe wa FDLR bya mbuze uko ngira bakabura uko bigobotora uyu mutwe.

Mu iburanisha rya none ubushinjacyaha burasa n’ubwafashe umwanya munini busobanura ikirego cyabwo bugihuza n’ibyo amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ategeganya. Uruhande rwiregura na rwo rukaza gufata umwanya kuri uyu wa Kabiri rugira icyo ruvuga ku byaha rwasabiwe.

Ubushinjacyaha bose uko ari batandatu bubarega kurema umutwe w’ingabo zitemewe, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ibyaha barabihakana bagasaba guhabwa amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe nk’uko byagendeye abandi bahoze ari abarwanyi muri FDLR. Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kabiri.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:33 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG