Uko wahagera

RDC: Umuyobozi Mushya wa Gisirikare mu Minembwe Yamaganye Imvugo Ivangura


Bamwe mu basirikare ba Leta ya Kongo

Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, umuyobozi mushya wa gisirikare mu Minembwe ho muri teritware ya Fizi, Général de brigade Andre Ehonza arasaba abasirikare ayoboye kwirinda imvugo zivangura no kubaha amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu igihe bari mu ntambara.

Umuvugizi wa gisirikare cya Kongo muri brigade ya 12 Lieutenant Jérémie Meya avuga ko Générale Andre Ehonza yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abasirikare bo muri burigade ya 12 barimo na bo muri task force bagizwe n’ingabo z’Abarundi.

Muri iri tangazo kandi Lieutenant Jérémie Meya uvugira iyi brigade 12 avuga ko Général Andre Ehonza yasabye abasirikare abereye umuyobozi kwirinda gukoresha imvugo y’amacakubiri yita Abanyamulenge ko ari Abanyarwanda kandi ari Abanyekongo.

Bamwe mu baturage batuye muri aka karere ka Minembwe ahabarizwa iyi brigade ya basanga ibi biganiro bya Général mushya n’abasirikare bishobora gutuma uburenganzira bwa muntu bwongera kubahirizwa muri aka karere kamaze imyaka irenga irindwi mu ntambara.

Usibye ibi biganiro uyu muyobozi yagiranye n’abasirikare, yaganiriye n’abayobozi gakondo ba za localité zitandukanye zo mu Minembwe. Ibiganiro byibanze ku gushaka uburyo amahoro yakongera kugaruka muri aka karere.

Aka karere ka Minembwe kari mu birometero bigera kuri 350 n’umujyi wa Bukavu kamaze hafi imyaka irenga irindwi mu ntambara z’imitwe yitwaje ibirwanisho yica abaturage, ikanyaga amatungo ndetse igasenya n’amazu, ibitaro n’amashuri.

Kuva ingabo z’Abarundi zakoherezwa ku mugaragaro gukorana n’ingabo za Kongo zikorera muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo bimwe mu bice izo ngabo zirimo byo muri Teritware ya Uvira amahoro aragenda agaruka nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:48 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG