Abasirikare ba Isirayeli bateye muri Sisjodaniya (West Bank) bica Abanyapalestina icyenda. Igitero cyabaye mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’intambara ya Jenin. Umutwe witwara gisirikare witwa Jihad Islamique (ni nko kuvuga ngo intambara ntagatifu ya Kisilamu).
Imirwano hagati y’impande zombi yamaze amasaha atatu. Nyuma yaho, abasirikare ba Isirayeli basubiye mu bigo byabo. Isirayeli ivuga ko yohereje abasirikare bayo kuburizamo “ibitero by’iterabwoba Jihad Islamique yateguraga muri Isirayeli.”
Mu bantu icyenda bishwe, barindwi ni abarwanyi ba Jihad Islamique. Abandi babiri ni abasivili. Barimo umutegarugoli umwe w’imyaka 60 y’amavuko. Abandi bantu 12 bakomeretse. Iyi mibare itangwa n’Abanyapalestina. Isirayeli yo ntiratangaza iyayo. Ariko ibigo ntaramakuru bitandukanye byemeza ko nta musirikare wa Isirayeli waguye mu kurasana.
Umuvugizi wa Perezida Mahmoud Abbas wa Palesitina yamaganiye kure ibikorwa by’abasirikare ba Isirayeli, avuga ko bagiye “gutsemba abantu, isi irebera,
yicecekeye.” Naho Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’ibihugu by’Abarabu (Ligue Arabe) batangaje ko batangiye ibikorwa byo guhuza impande zombi. Bafite impungenge ko imirwano y’i Jenini yaba intandaro y’indi ntambara nini hagati ya Isirayeli na Palesitina. (Reuters, AP)
Facebook Forum