Uko wahagera

Al Jazeera Yareze Israeli Mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha


Umunyamakuru Shireen Abu Akleh yishwe mu kwezi kwa Gatanu 2022
Umunyamakuru Shireen Abu Akleh yishwe mu kwezi kwa Gatanu 2022

Ikigo cy'itangazamakuru Al Jazeera cyatanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, ku iyicwa ry'umunyamakuru wacyo Shireen Abu Akleh.

Umutegarugoli Shireen Abu Akleh yari afite ubwenegihugu bwa Palestina n’ubwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yarasiwe mu kwezi gatanu mu gitero cy’ingabo za Israeli, ari mu kazi ke k’umunyamakuru, mu nkambi y’impunzi mu ntara ya Cisjordaniya.

Al Jazeera irega Israeli ko ari yo yamwishe kandi ko yari yabigambiriye. Ibyita icyaha cy’intambara.

Ku rubuga rwayo rwa Twitter, Al Jazeera yatangaje ko yasabye umushinjacyaha mukuru wa CPI, Karim Khan, kubyinjiza muri anketi zaguye arimo akora ku bitero bya Israeli muri Cisjordaniya no mu ntara ya Gaza, hombi muri Palestina.

Avoka wayo, Umwongereza Rodney Dixon, amaze kugitanga, yatangarije abanyamakuru, ati: “CPI igomba gutahura abantu bishe Abu Akleh no kubibaryoza.” Ikirego cya Al Jazeera gisanzeyo icyo umuryango bwite w’umunyamakuru Shireen Abu Akleh watanze muri CPI mu kwezi kwa cyenda gushize.

Naho minisitiri w’intebe wa Israeli, Yair Lapid, yahise atangaza ko “nta muntu n’umwe uzabaza umusilikare wa Israeli uwo ari we wese, kandi ko nta muntu n’umwe, by’umwihariko Al Jazeera ufite ububasha n’uburenganzira bwo kubigisha uko bagomba kwitwara neza mu ntambara.”

Israeli ntiyemera cyangwa ngo ihakane ko ari yo yaba yarishe Shireen Abu Akleh, kandi ko biramutse ari byo, umusilikare waba waramurashe atari yabigendereye. Kuri Israeli byaba ari impanuka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG