Uko wahagera

Medvedev: Uburusiya Bugatsindwa muri Ukraine, Hashobora Kuba Intambara y'Intwaro Kirimbuzi


Dmitry Medvedev
Dmitry Medvedev

Umwe mu nkoramutima za Perezida Putin w'Aburusiya avuga ko intambara y'intwaro kirimbuzi ishoboka Uburusiya buramutse butsinzwe muri Ukraine. Uwo si uwundi. Ni Dmitry Medvedev, wabaye umukuru w’igihugu manda imwe, kuva mu 2008 kugera mu 2012. Ubu ni visi-perezida w’urwego rukomeye cyane mu Burusiya: inama nkuru y’umutekano, iyobowe na Perezida Putin.

Kuri we, nk’uko yabitangaje ku rubuga nkoranyambaga Telegram, “gutsindwa kw’igihugu gitunze intwaro za kirimbuzi bishobora guteza intambara yazo.” Ati: “Nta gihugu na kimwe gitunze intwaro za kirimbuzi kigeze gitsindwa intambara n’imwe kirwanye kugirango kitazimira.” Yongeye ngo “abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu bigize umuryango OTAN bagomba gutekereza ku ngaruka za politiki zabo.” Aba baminisitiri bazahurira mu Budage kuri uyu wa gatanu kugirango baganire ku buryo bwo gukomeza gutera Ukraine inkunga ya gisirikare.

Usibye Medvedev, n’umukuru w’idini Orthodoxe ry’Uburusiya, Patriarche Kirill, nawe w’inkoramutima ya Perezida Putin, avuga ko gusenya Uburusiya bishobora gutuma isi ishira.

Mu isengesho rye ryo ku munsi mukuru wa Epifaniya, wibutsa abakristu ibatizwa rya Yezu mu mugezi wa Yordaniya, Kirill yagize, ati: “Turinginga Nyagasani kugirango agarurire ubwenge abasazi, abahe kumva ko ubushake bwo gusenya Uburusiya bizaba bisobanuye ukurangira kw’isi.” Ni ubwa mbere abategetsi bakomeye b’Uburusiya bavuga ku mugaragaro ko bushobora gutsindwa intambara yo muri Ukraine, intambara bavuga ko ari igikorwa kidasanzwe cya gisirikare. Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika, bo bonyine ubwabo, batunze 90% by’intwaro za kirimbuzi ziri ku isi. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG