Uko wahagera

DRC: Intambara Yongeye Kubura Hagati ya FARDC na M23


Bamwe mu bbanyagihugu bahunga intambara yongeye kwaduka hagati ya M23 na FARDC
Bamwe mu bbanyagihugu bahunga intambara yongeye kwaduka hagati ya M23 na FARDC

Imirwano yongeye kwaduka ejo ku wa Mungu hagati ya FARDC na M23 yakomeje kuri uyu wa mbere. Iyo mirwano yabereye mu duce twa Bwiza muri teritware ya Rutshuru mu birometro hafi 5 uvuye muri kitshanga umujyi muto wo muri teritware ya Masisi mu burasirazuba bwa republika ya demokarasi ya Kongo.

Yaje gukomereza mu duce twa Bwiza, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile yo muri ako gace utashatse ko Ijwi ry'Amerika ritangaza amazina yiwe.

Koloneli Guillaume Ndjike Kayiko avugira FARDC muri operasio sukola ya mbele mu ntara ya kivu ya ruguru, yabiye Ijwi ry'Amerika ko ingabo za Kongo zishe abarwanyi bagera kuri 25 b’umutwe wa M23 ndetse harimo n’umuzungu wabarwaniraga.

Gusa, kugeza ubu nta muntu udafite aho abogamiye wigeze wemeza iby’uwo muzungu waba warwanaga ku ruhande rwa M23, cyangwa ngo asobanure umwirondoro we ku buryo budashidikanwaho.

Ku ruhande rwa M23 bavuga ko ibyo ari ukubeshya. Lawrence Kanyuka umuvugizi wa politike muri M23, yavuze ko uwo murwi urimo kurwana n’imitwe yitwaje intwaro nayo itavuga rumwe na leta ya kinshasa, "ihabwa ibikoresho n’ingabo za Kongo FARDC"

Imirwano yo kuva kuri iki cy'umweru yatumye abantu benshi mu baturiye uduce twa Kitshanga muri teritware ya Masisi bahunga berekeza mu duce twa Mweso, Burungu, Nyamitaba na Goma.

Intambara yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 ikomeje kutavugwaho rumwe n’abaturiye intara ya kivu ya ruguru. Ni imirwano ikomeje mu gihe hashize iminsi itari mike M23 itangaje ko irimo kuva mu duce yafashe twa Kibumba ndetse yari yumvikanishije ko itaganya kuva no muri Kishishe na Rumangabo muri teritware ya Rutshuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG