Uko wahagera

Angola: Intumwa z'u Rwanda na Kongo Ziranzura Iki Ku Kibazo cya M23?


Intumwa z'u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo zirahurira i Luanda muri Angola kuri uyu wa gatatu mu nama igamije gusuzuma ikibazo cy’intambara ibera mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kongo.

U Rwanda ruhagarariwe na Vincent Biruta, Ministri w'ububanyi n'amahanga mu gihe Kongo ihagarariwe na perezida Felix Antoine Tshisekedi ubwe. Iyi nama yateguwe na Perezida Joao Lourenco wa Angola, akaba n’umuhuza w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ku kibazo cya Kongo.

Iyo nama iritabirwa kandi na Prezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyobora umuryango w’uburasirazuba w’Afurika muri iki gihe, hamwe na Uhuru Kenyatta, umuhuza w’uwo muryango ku kibazo cya Kongo.

Ku rugamba mu burasirazuba bwa Kongo, haravugwa agahenge mu birindiro bitandukanye aho impande zombi zari zimaze iminsi zisakirana.

Biteganijwe ko zizagirana ibiganiro i Nairobi mu mpera z’iki cyumweru.

XS
SM
MD
LG