Uko wahagera

Ibihugu bya G20 Byamaganye Intambara Uburusiya Bwashoye Kuri Ukraine


Abahagarariye Ibihugu byabo mu nama ya G20 yaberaga muri Indoneziya
Abahagarariye Ibihugu byabo mu nama ya G20 yaberaga muri Indoneziya

Abakuru b’ibihugu bya mbere 20 bikize ku isi, G20, bashoje inama yabo i Bali muri Indoneziya n’itangazo ryamaganira kure Uburusiya kubera intambara bwagabye kuri Ukraine. Uburusiya bwo buvuga ko umwanzuro wabo utabogamye.

Iyi ntambara ni yo yatwaye umwanya munini cyane mu nama y’i Bali kandi itari kuri gahunda yayo nyakuri. Itangazo riyisoza ryakuruye impaka ndende kugera ku munota wa nyuma.

Riravuga ngo “abenshi mu banyamuryango bamaganye bivuye inyuma “intambara yo muri Ukraine, ibyago bikabije yateje abaturage, n’ingaruka zayo ku bukungu bw’isi.” Basobanura neza ko batavuga rumwe cyangwa se batabyumva kimwe, cyane cyane ko G20 atari “urwego rwo gukemura amakimbirane yo mu rwego rw’umutekano.”

Mu banze kwamagana Uburusiya (mu nama bwari buhagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergey Lavrov) ni bwo nyine ubwabwo, n’abandi bafitanye ubuhahirane bukomeye nk’Ubushinwa n’Ubuhinde.

N’ubwo mu itangazo harimo ko bamagana Uburusiya, bwarishyize ku mugaragaro ku rubuga rwa Internet rwa Kremlin, ingoro y’umukuru w’igihugu, uko ryakabaye, n’ijambo intambara ritavuyemo. Itegeko ribuza ibitangazamakuru n’abaturage muri rusange bo mu Burusiya gukoresha ijambo “intambara” cyangwa se “igitero.” Bagomba kuvuga “ibikorwa bidasanzwe bya gisilikare” muri Ukraine.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Moscou, umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko itangazo ry’inama ya G20 ari intsinzi y’Uburusiya. Ati: “Riragaragaza ko hari imyumvire itandukanye. Intumwa zacu zakoze akazi gakomeye kugirango inama igere ku itangazo ritabogamye.”(AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG