Uko wahagera

Abatandukanye Bizera ko Intambara muri Etiyopiya Igiye Guhera


Bamwe mu bari mu biganiro vy'amahoro muri Etiyopiya
Bamwe mu bari mu biganiro vy'amahoro muri Etiyopiya

Kw’itariki enye y’uku kwezi kwa 11, imyaka ibiri izaba ishize, intambara itangiye mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru ya Etiyopiya, hagati y’ingabo z’iyi ntara n’iza guverinema hamwe n’abazishyigikiye, barimo n’umuturanyi wa yo Eritreya. Cyakora agahenge kabonetse ejo kuwa gatatu, nyuma y’ibiganiro by’amahoro byakiriwe n’Afurika y’epfo, kubw’umuryango w’Afurika yiyunze, byatanze icyizere ko imirwano ishobora kurangira.

Abasesengura bavuga ko iyo ntambara yahitanye abantu ibihumbi amagana, igakura mu byabo abandi babarirwa muri za miliyoni. Banavuga ko yakorewemo iyicarubozo n’ibyaha byo mu ntambara ku mpande zombi. Nyamara baravuga ko ako agahenge kabonetse gatanga icyizere.
Guverinema ya Etiyopiya n’umutwe urwanya ubutegetsi wa Tigreya, bemeranyijwe guhagarika ubushyamirane bw’imyaka ibiri nyuma y’ibyo biganiro byaberaga i Pretoria, muri Afurika y’epfo.

Uwahoze ari Perezida wa Nijeriya, Olusegun Obasanjo, yavuze ko ayo masezerano atanze umwizero ku gihugu cya Etiyopiya. Obasanjo niwe wayoboye ibyo biganiro by’iminsi icumi. Amasezerano yumvikanyweho, asaba umutwe urwanya ubutegetsi w’intara ya Tigreya gufasha intwaro hasi, kugirango bazasubizwe mu buzima busanzwe, n’ingabo z’igihugu zizasubire mu karere. Ariko bitewe no kutizerana ku mpande zombi, inzobere zivuga ko, iki gice cy’amasezerano, bishobora kuzagorana kugirango cyubahirizwe.

Impande ziri mu ntambara, zanemeye kureka amagambo abiba urwango, yakoreshejwe mu myaka ibiri y’ubushyamirane. Obasanjo yavuze ko ayo masezerano, azakurikiranwa uko yakabaye. Umuvugizi w’umutwe urwanya ubutegetsi w’intara ya Tigreya, Getachew Reda, yaburiye bakidobya bagerageza kuburizamo amasezerano y’amahoro. Yavuze ko uruhande rwe, rwigomwe bikomeye kandi asaba umuryango mpuzamahanga gukora ku buryo, amasezerano yubahirizwa.

Mw’itangazo minisitiri w’intebe ya Etiyopiya, Abiy Ahmed, yavuze ko amasezerano ari ikintu gikomeye cyane, ko guverinema ye yiyemeje kuyashyira mu bikorwa. Ingabo za Etiyopiya n’iz’intara ya Tigreya zemeranyijwe ku masezerano nk’ayo, yo guhagarika ubushyamirane mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko impande zombi, zasubukuye imirwano mu kwezi kwa 8, nyuma y’amezi hafi atanu, yari ashize agahenge kubahirijwe. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG