Uko wahagera

Umwuka Ubandanya Kuba Mubi Hagati y'u Rwanda na Kongo


Prezida wa Kongo kumwe n'uw'u Rwanda
Prezida wa Kongo kumwe n'uw'u Rwanda

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yabujije uwari wagenwe nka ambasaderi wayo mu Rwanda gutanga impapuro zibimwemerera inahamagaza uwari muri izo nshingano mu buryo bw’agateganyo.

Ni nyuma y’aho icyo gihugu gihaye ambasaderi w’u Rwanda amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwacyo. Ibyo biraturuka ku mwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu bituranyi watewe n’iyubura ry’intambara z’umutwe wa M23.

Nk’uko bikubiye mu ibaruwa ya Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo Bwana Christophe Lutundula, kuri uyu wa mbere nibwo Vincent Karega wari ambasaderi w’u Rwanda muri Kongo yamenyeshejwe ko atagomba kurenza kuwa gatatu w’iki cyumweru akiri ku butaka bwa Kongo.

Ni umwanzuro wari wafashwe n’inama y’inzego nkuru z’umutekano yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi kuwa gatandatu ushize, aho yasabye guverinoma kwirukana ambasaderi w’u Rwanda.

Iyi baruwa kandi, irasaba ambasaderi wari wagenwe na leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuyihagararira mu Rwanda” kuba ahagaritse gushyikiriza abategetsi b’u Rwanda impapuro zibimwemerera kugeza hatanzwe andi mabwiriza.”

Ni mu gihe umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ambasade ya Kongo mu Rwanda, nawe yahamagajwe i Kinshasa “kuganirizwa”, nk’uko iri tangazo ribivuga.

Hagati aho hari amakuru Ijwi ry’Amerika yamenye ko akimara kumenyeshwa iyirukanwa rye kuri uyu wa mbere, Bwana Vincent Karega yasezeye kuri bagenzi be bakoranaga muri ambasade y’u Rwanda i Kinshasa. Nyuma uyu yahise afata ubwato bumwerekeza i Brazaville muri Repubulika ya Kongo, aho yagombaga gufatira indege imucyura i Kigali mu Rwanda.

Umwuka ukomeza kurushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, uraturuka ku ntambara z’umutwe wa M23 zongeye kubura mu Burasirazuba bwa Kongo.

Uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru, ari nako usatira umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.
U Rwanda rurashinjwa n’umuturanyi warwo gushyigikira izi nyeshyamba mu ntambara zihanganyemo n’igisirikare cya leta FARDC.

Ibyo ariko leta y’u Rwanda irabihakana, ahubwo nayo igashinja igisirikare cya Kongo gukorana n’umutwe wa FDLR, ishinja kuyihungabanyiriza umutekano – ibyo Kongo nayo ihakana.

Mu itangazo buheruka gushyira ahagaragara kuwa gatandatu ushize, ubutegetsi bw’u Rwanda bwashinje leta ya Kongo guca ku ruhande ihindura umuturanyi wayo nyirabayazana w’ibibazo byayo bwite, ariko igamije kuyobya uburari ku ntege nke z’inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano by’icyo gihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza n'umunyamabanga mukuru wa LONI António Guterres ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yagize ati:”Inzira n’uburyo bwo gukemura ibibazo bikarangira mu mahoro biri muri twe twubakiye ku nzira ya Nairobi, iya Luanda ndetse n’indi mihate mpuzamahanga.”

Mu itangazo bwaraye bushyize ahagaragara, ubuyobozi bw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe nabwo bwatangaje ko butewe impungenge n’umutekano ukomeje kurushaho kuba mubi mu burasirazuba bwa Kongo.

Uyu muryango ukaba wahamagariye impande zihanganye gushyiraho agahenge bwangu, kubaha amategeko mpuzamahanga, umutekano n’ituze by’abaturage b’abasivili, hamwe no kubahiriza ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere.
Ikirenze kuri ibyo, Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wanahamagariye impande zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro.

Uwo muryango uvuga ko ushyigikiye byimazeyo inzira ya Luanda igamije gusubiza mu buryo imibanire hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Uyu muryango ushimangira ko ingamba z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, iz’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iz’Inama Mpuzamahanga y’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari zose zuzuzanya kandi zigomba gushyigikirwa.

Ukaba wanashyigikiye Perezida Joao Lolenco wa Angola, ku muhate we we nk’umuhuza hagati y’ibihugu bituranyi-U Rwanda na Kongo. Ni mu gihe Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, kuri uyu wa mbere yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Bwana António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola wari umuzaniye ubutumwa bwa Perezida Joao Lolenco – uyoboye muri iki gihe inama y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari.

Fyonda munsi wumve ibindi kuri ino nkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda, Themistocles Mutijima

Kongo Yahamagaje Ambasaderi Wayo mu Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:54 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG