Uko wahagera

Uwihoreye Wamenyekanye Nka Ndimbati Muri Sinema Yasabiwe Gufungwa Imyaka 25


Uwihoreye Jean Bosco
Uwihoreye Jean Bosco

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 bwana Jean Bosco Uwihoreye wamenyekanye muri sinema nka “Ndimbati”.

Buramurega ibyaha byo gusambanya umwana no kumusindisha. We n’umwunganira mu mategeko barasaba kumugira umwere akarekurwa.

Ubushinjacyaha busobanura ko mu mpera z'umwaka wa 2019, Uwihoreye yasindishije Feledawusi Kabahizi arangije aramusambanya. Buvuga ko yabikoze amwizeza kuzamwinjiza mu bakinyi ba sinema.

Ni iburanisha ryabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype.

Icyumba cyari cyakubise cyuzuye. Benshi mu bakurikiraga urubanza bari biganjemo abakinanaga amafilimi n'Uwihoreye , abafana be ndetse n’itangazamakuru ryiganjemo iryo ku muyoboro wa youtube.

Ubushinjacyaha bushingira ku mvugo za Kabahizi, abo yakoreraga n’ababyeyi be bemeza ko yavutse mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2002. Buvuga ko n’ifishi yo kwa muganga bakingirijeho Kabahizi igaragaza ko Uwihoreye yamusambanyije atarageza imyaka y’ubukure. Nyuma yo guhura na we Kabahizi yabyaye abana b’impanga.

Uwihoreye Yasabiwe Gufungwa Imyaka 25.mp3
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:17 0:00

Yiregura, Uwihoreye yakunze kwikoma umushinjacyaha ko mu magambo ye “bumushinja ibinyoma”. Yavuze ko ibyabaye byose bishingira ku kagambane yakorewe. Yemera koko ko yakoranye imibonano mpuzabitsina na Kabahizi ariko yujuje imyaka y’ubukure.

Avuga ko nyuma yo kumenya ko Kabahizi atwite yamwitayeho no kugeza abyaye.

Avuga ko hari abagiye mu matwi Kabahizi bamwumvisha ko yakura miliyoni eshanu z’amafaranga kuwo babyaranye, akanamutegeka kumukodeshereza inzu itari munsi y’i 300,000.

Yikomye umwe mu banyamakuru bo ku murongo wa YouTube ko yamuhamagaye amusaba ko yamuha miliyoni ebyiri kugira ngo amubikire ibanga uregwa arabyanga. Byose akavuga ko bigamije kumuhindanyiriza izina.

Ikindi Uwihoreye n’umwunganira mu mategeko bireguza bavuga ko ku ifishi y’inkingo handitseho icyiciro cy’ubudehe umuryango we ubarizwamo, umudugudu aturukamo, ko yakingiwe indwara ya Hepatite kandi ibyo byose mu mwaka yavutsemo bitari byakabayeho. Baravuga ko ibimenyetso bimushinja ari ‘ibicurano’.

Umunyamategeko we yabwiye umucamanza ko aho gufunga umuntu arengana biba birutwa no gufungura abandi 99. Aravuga ko gufunga uwo yunganira impanga yabyaranye na Kabahizi ari zo zizabirenganiramo kandi nta ruhare zagize mu byabaye.

Niba nta gihindutse umucamanza azafata icyemezo ku itariki ya 29 z’uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG