Mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yategetse ko Bwana Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka “Ndimbati” akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’itangira ry’urubanza rwe mu mizi.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana. Uyu mugabo wamamaye muri sinema nyarwanda, we avuga ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n'uwo mukobwa babyumvikanyeho.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iby’uru rubanza ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum