Uko wahagera

Rwanda: Dosiye ya Bamporiki Edouard Uregwa Ruswa Yagejejwe mu Rukiko


Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'urubyiruko n'umuco mu Rwanda
Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'urubyiruko n'umuco mu Rwanda

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangaje ko dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'umuco, yamaze kuregerwa urukiko.

Amezi yari ashize ari 4, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rutangaje ko uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard afungiye mu rugo rwe.

Uru rwego rwatangaza ko Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muyobozi adafunzwe nk’uko bigendekera abandi. Uko iminsi yagiye ishira, hari n’abemezaga ko ibyo gukurikirana Bamporiki mu butabera byarangiye.

Kuri uyu wa gatatu, ubushinjacyaha bukuru bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko Dosiye ya Bamporiki itigeze ishyingurwa. Umuvugizi w'urwego rw'ubushinjacyaha Nkusi Faustin avuga ko bwamaze kuyiregera urukiko hakazakurikiraho kuyiburanisha.

Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke.

Umunyamategeko wo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Evode Kayitana, yumvikanisha ko uregwa akwiye gushakisha umwunganira. Me Kayitana avuga ko hari impamvu zishobora gutuma umuntu akurikiranwa ari hanze.

Bamporiki yahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Yahagaritswe kuri uyu mwanya mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, ahita atangira gukorwaho iperereza.

Akimara guhagarikwa, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko koko icyo cyaha yagikoze.

Bamporiki azatangira kuburana mu kwezi gutaha, abanyamategeko bavuga ko azakomeza kuburana ari hanze, kugeza ku cyemezo cy’urukiko rwa nyuma.

Abaye umwere yakomeza ubuzima bwe bwo hanze, yahamwa n’icyaha, urukiko rugakurikiza ibisabwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha Bamporiki akurikiranweho biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 7.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:07 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG