Uko wahagera

Edouard Bamporiki Yahagaritswe ku Mirimo Akurikiranyweho Ruswa


Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa leta muri ministeri y'urubyiruko n'umuco mu Rwanda
Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa leta muri ministeri y'urubyiruko n'umuco mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame uyu munsi yahagaritse ku mirimo umunyamabanga wa leta muri ministeri y'urubyiruko n'umuco Edouard Bamporiki.

Itangazo ryashyizweho umukono na Ministri w'Intebe w'u Rwanda Edouard Ngirente mu izina ry'umukuru w'igihugu, risobanura ko hari ibyo Bamporiki agomba kubazwa akurikiranyweho.

Ijwi ry'Amerika yashatse Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) kugira ngo batubwire ibyo Edouard Bamporiki akurikiranyweho ntibatwitaba.

Gusa mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB isobanura ko Edouard Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo. RIB ivuga ko iperereza rikomeje mu gihe Edouard Bamporiki afungiye iwe mu rugo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG