Uko wahagera

Perezida Kagame Arasaba Abayobozi Kurushaho Kwita ku Bibazo by'Abaturage


Perezida Kagame Asuhuza abaturage i Nyamagabe
Perezida Kagame Asuhuza abaturage i Nyamagabe

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame araburira abategetsi mu nzego z’ibanze batita ku bibazo by’abo bashinzwe ko bashobora kwisanga mu bibazo. Ibi yabivugiye mu ruzinduko akomeje kugirira mu ntara y’amajyepfo n’uburengerazuba

Kimwe n’imbwirwaruhame ye ya mbere mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu na bwo umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abo mu karere ka Nyamagabe ku ntera bagezeho mu iterambere. Yizeje ko ibyo yabasezeranyije muri iyi manda y’imyaka irindwi bigenda bigerwaho ariko ko bigomba kwisumburaho cyane mu bikorwa remezo bikiri bike.

Umukuru w’u Rwanda yanenze bikomeye abategetsi badakemura ibibazo by’abaturage bakazarindira ko ari we uzabikemura. Perezida Kagame yavuze ko ibyo byagombye kuba biva mu nzira ashingiye ku murongo igihugu abereye ku isonga cyihaye ku muvuduko w’iterambere.

Mu bibazo by’abaturage bagejeje kuri Perezida Kagame humvikanyemo ibya ba rwiyemezamirimo bahemukiye abaturage. Aha inzego zose zagerageje gusubiza Perezida Kagame byagoranye kumwumvisha uburyo zitafashije abaturage kubona ibyabo. Hari n’abamubajije ibibazo byo kubona aho kuba.

Kuri iki kibazo Perezida Kagame yategetse ko mu gihe kitarenze iminsi irindwi abo bireba bagomba kuba bakiboneye igisubizo bitaba ibyo umukuru w’u Rwanda akacyikurikiranira.

Kuva umukuru w’u Rwanda yatangira uruzinduko rw’iminsi ine mu ntara y’amajyepfo no mu burengerazuba, mu bibazo abaturage bari kumugezaho hakomeje kuzamuka amajwi y’abagore bavuga ko bari barashakanye n’abasirikare bikarangira abo basirikare babageretseho izindi nshoreke cyangwa se ugasanga hari n’abasirikare basezeranye mu mategeko ubugira kabiri.

Ibi kimwe n’ibindi bibazo umukuru w’u Rwanda arabishyira mu maboko y’izindi nzego agategeka ko zibikurikirana. Icyakora byashoboka ko uko atanze umurongo ku bibazo ategeka ko bihita bikemuka atari ko byose bikemuka; kuko mu minsi yashize hagiye kumvikana ibibazo abaturage bamugezagaho bamwiubutsa ko yabaga yarabitanzeho umurongo.

I Nyamagabe byagaraye ko rubanda bari banyotewe kwegera umukuru w’igihugu bakamugezaho ibibazo by’akarengane bagirirwa mu nzego z’ibanze ariko umwanya ubabana muto. Biteganyijwe ko uruzinduko rw’umukuru w’u Rwanda rukomereza mu ntara y’iburengerazuba kuri uyu wa gatandatu aho azahura n’abatuye nyamasheke na karongi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:19 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG