Uko wahagera

Perezida Kagame Yasuye Abaturage mu Ntara y'Amajyepfo n'iy'Uburengerazuba


Abaturage bo mu Ruhango baje kwakira Perezida Paul Kagame mu ruzinduko yahagiriye
Abaturage bo mu Ruhango baje kwakira Perezida Paul Kagame mu ruzinduko yahagiriye

Perezida Kagame yatangiye urugendo rwo gusura abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba mu ruzinduko rw’iminsi ine. Kuri uyu wa kane, umukuru w’igihugu yari mu Ruhango.

Ni urugendo rwa mbere ruhuje perezida Kagame n’abaturage benshi kuva aho icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze imyaka igera kuri ibiri mu Rwanda n’ahandi ku isi gicogoye.

Mu karere ka Ruhango Perezida Kagame yakirijwe indirimo abaturage banyuzagamo bagacinya n’akadiho. Ku kibuga cy’umupira cya Kibingo mu murenge wa Ruhango ni ho yageze bwa mbere. Hari hahuriye abaturage benshi baturutse mu mirenge hafi ya yose igize ako karere ndetse no mu tundi turere tw’igihugu.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi yari ahari ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:02 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG